AmakuruPolitiki

Kinigi: Nyuma y’uko bagaragaje impungenge z’ubwiherero baratakamba ngo bashakirwe ikimoteri

Mu minsi yashize nibwo abafite ibikorwa bikikije Isoko rya Kinigi, abaricururizamo n’abarihahiramo, bagaragaje imbogamizi bafite ziterwa no kuba ritagira ubwiherero,bikaba bibateza umwanda abandi bagafumbirirwa na bagenzi babo bishatsemo igisubizo cyo kwibohora.

Aba baturage bakomeje bavuga usibye kuba nta bwiherero iri soko rifite, ritagira naho kumena imyanda bityo bikaba biteza umwanda mu nkengero za ryo, no kwangiza ibidukikije biturutse kuri zimwe mu myanda zinyanyagira mu mirima.

Bavuga ko bishimira iterambere iri soko rimaze kugeraho ariko nubwo nta byera ngo De! Bifuza ko bakorerwa bimwe mu by’ibanze birimo ikimoteri n’ubwiherero kugira ngo bakomeze gutera imbere bafite ubuzima buzira umuze ndetse n’isuku.

Nibishaka Samuel yabwiye Teradignews.rw ati’:”Kuba umuntu aza inyuma y’isoko agasanga n’uruvangavange rw’imyanda ni ikibazo,nk’uko bigaragara ko iri soko rimaze kugira aho riva naho ririkwerekeza, baramutse bubatse ikimoteri iyi myanda ikabona aho kujya itanyajyagiye ibintu byarushaho kuba byiza cyane”.

N’ubwo hagaragara ikibazo cy’ikimoteri, bamwe bavuga ko iyi myanda irundwa hamwe yamara kuba nyinshi bakaza bakayitwara ntibiteze umwanda cyane, gusa nabo bavuga ko ikimoteri kibonetse cyatanga igisubizo cyiza kuko ubusanzwe n’igihe barikubiyora hari ibinyanyagira bikajya mu mirima bikagaragara nabi.

Nyiramana Odette ati'” Ubusanzwe iyi myanda bayirunda hano yamara kugwira bakaza bakayipakira bakayitwara,byibuze ibi bituma hatabaho umwanda, icyo mbona cyo ni uko ikimoteri gikenewe kuko wenda imyanda yabona aho ijya neza ntikomeze kunyanyagira, habonetse uburyo bakidushakira nk’uko n’ibindi tubasaba babitugezaho”.

Iki kimoteri giteje inkeke yo kuba cyatezaumwanda

Hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba nta kimoteri gihari bishobora kubateza indwara bitewe n’uko abenshi bakunda kunywa ibinyobwa gakondo nk’ubushera,ikigage,urwagwa ndetse abandi bakaba bafite resitora n’abakora imigati y’ingano izwi”Nk’imbada” bishobora kujyaho amasazi atewe n’imyanda ababishyize mu nda bikaba byabagwa nabi”.

Venant ati'”Abenshi hano dukunda kwinywera ibinyobwa by’i wacu ibaze igihe amasazi yaje akabisagararira akagwamo, umuntu uzabinywaho tuzamuherekeza mu mahoro ntakundi, ikindi hari resitora,hari abakora imbada hafi aha kandi byose byajyaho amasazi kuburyo ubiriye atamenya aho yakuye ibyago, nyuma y’ibi byose ubuyobozi bwadukorera ibikenewe tukarushaho kuramba”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi bwana Twagirimana Innocent yagaragaje ko hari igiteganwa gukorwa vuba n’ubwo cyari cyarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati’;” Dufite poroje(Project) na SACORA bagiye kubitwubakira,bisa n’ibyemejwe, byari byemejwe muri cya gihe cya COVID ikibazo kiza kuba COVID yakubisemo ubushobozi burabura ariko ubu turi muri gahunda yo kubyubaka bamaze kutwemerera,turacyari mu nyigo yo kureba aho byakubakwa.

Ubwiherero bwo hari aho bwari busanzwe buri hepfo bose bakoresha ariko bari babyanze kubusubizaho, ikimoteri nacyo kirakenewe Kiri mu biri kuvugitirwa umuti wa vuba”.

Uyu muyobozi yakomeje yihanganisha abakorera muri iri soko anabasaba kwirinda umwanda wo kujya ku ruhande ahubwo bakitabaza bagenzi babo babacuruzi bakabatiza ubwiherero mu gihe ubwa rusange butaraboneka kuko ntawakwanga gufasha mu genzi we mu ndanga gaciro zacu.

Inkuru yabanje

Musanze: Bavuga ko abarema Isoko rya Kinigi babafumbirira imirima batabishaka kubera ko nta bwiherero rigira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger