AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Kigali:Pasiteri yasanzwe mu kabari yapfuye nyuma yo gusoma agacupa

Ku Cyumweru ubwo benshi bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, nibwo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umugabo wari uzwi nk’umukozi w’Imana wapfiriye mu kabari, biracyekwa ko yakubiswe n’uwo basangiraga inzoga.

Uyu mu Pasiteri ubusanzwe witwaga Jean Baptiste yapfuye urwamayobera ubwo yari mu kabari yagiye gufata kamwe mu masaha y’umugoroba wo kuri Noheli, bizakurangira abo mu muryango we bahamagawe babwirwa ko yapfuye.

Abaturage batuye muri aka gace basanzwe bazi uyu mu Pasiteri babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko bataramenya neza icyamwishe dore ko ngo aribwo yari akigera mu kabari atarasinda kandi ngo ubusanzwe yanywaga nkeya ku buryo batahamya ko ari zo zamwishe koko.

Ati ‘‘Yari asanzwe anywa inzoga ariko ntabwo yazinywaga ku buryo bukabije, wabonaga anywa akavuga amagambo menshi ariko atarimo ubugome ntano kwiyenza kudasanzwe rero kumbwira ngo yishwe n’inzoga byancanze, wabonaga adasinda kuburyo zamwica.’’

Uyu mu Pasiteri yari ayoboye itorero ryitwa Ihema ry’Ibonaniro, hari hashize igihe urusengero rwe rufunzwe kuko ruri muzitujuje ibisabwa maze batangira kujya bateranira mu cyumba cy’amasengesho kiba kuri umwe mu bayoboke be.

Bamwe mu bakirisitu yari ayoboye nabo bavuze ko batunguwe n’urupfu rw’Umushumba wabo.

Umwe yagize ati ‘‘Nyakwigendera ni Pasiteri wanjye niwe wanyigishije agakiza, twabanye cyane mu murimo w’Imana mu itorero Ihema ry’Ibonaniro. Urupfu rwe rwadutunguye cyane, njye nkimara no kubyumva ntabwo nabanje kubyemera.’’

Umurambo we wahise ujyanwa ngo ujye gusumwa hamenyekane icyamuhitanye.

Bamwe mu baturage baravuga ko ibi ari ibyanditswe biri gusohora kubakora umurimo w’Imana kuko bidakwiye kwiyoberanya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger