AmakuruPolitiki

Kigali:Imodoka zitwara abagenzi zagabanyutseho 32% abagenzi bo bakomeje kwiyongera

Mu bihe bitandukanye abagenzi bakomeje kwinubira serivise mbi zo gutwara abantu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, impamvu nyamukuru ihurirwaho na benshi ni umwanya munini bamara batonze imirongo muri Gare bategereje imodoka bamwe gahunda zabo zigapfa bakiri ku murongo.

Hari abavuga ko bamara byibuze amasaha abiri bategereje imodoka batonze umurongo nije ikaza ari imwe igatwara abari imbere yakuzura abandi bagasigara bagakomeza gutegereza Kugeza igihe haziye Indi.

Uwase Fillete umwe mu bagenzi twasanze bategereje imodoka muri Gare yo mu mujyi rwa gati Yagize ati’:”Iyo uje gutegera hano muri Gare usanga imodoka ari nkeya, ugasanga abantu bakeneye gutega babaye benshi umurongo ari muremure cyane ku buryo ukibibona ubona ko ari ikibazo”.

Mugabo Jean Claude we yagize ati’:”Tujya gutegera ku byapa tugategereza imodoka tukazibura mu by’ukuri imodoka ni nkeya hano kuri Gare noneho abategera ku byapa bo baba bumiwe kuko akenshi zinahagera zuzuye”.

Ingeri zitandukanye z’abakunze kujya mu murimo rusange babanje gutega imodoka,bagaragaza ko Kugeza none ikibazo gihari ari imodoka nke,ku buryo hari n’abafite ubwoba bw’uko bazabura akazi kabo bitewe no gukererwa batabigizemo uruhare.

Minisiteri y’ibikorwa remezo yo yemeza ko mu myaka itanu ishize imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zagabanyutseho 32% ziva kumodoka 475 muri 2018 zigera ku modoka 327 mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2023, ni ibintu Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr.Ernest Nsabimana avuga ko byatewe no kudasimbuza imodoka zishaje.

Yagize ati’:”Kuva muri 2018 ukamanuka muri 2019-2020(…..), Imibare yaramanutse cyane,ikigaragara nuko hatigeze habaho gusimbuza imodoka zishaje mu buryo bwo kujera imodoka zikoreshwa muri transport muri rusange, habaho gusimbuza imodoka, Ibyo rero nabyo ntabwo byigeze bikurikizwa kubera Wenda nabo ingorane babaga bafite zitandukanye”.

Sosiyete zitwara abantu n’ibintu zivuga ko iki kibazo cyafashe intera yo hejuru ubwo hadukaga icyorezo cya COVID-19,ndetse n’intambara yo muri Ukraine n’Uburusiya nk’uko Twahirwa Innocent umuyobozi wa JALI Transport LTD abiguga.

Yagize ati’:” Imodoka tuvuge yavaga mu Bushinwa kugera Tanzania izanwe n’amadorali ibihumbi 2000$, byagenze aho bigera ku bihumbi 15000$ kuzana imodoka imwe yonyine gusa, bigenda bigabanyuka Kugeza aho bigeze ku bihumbi 12(12000$),10000$ ubungubu bishobora kuba biri ku bihumbi 8000$ Wenda ugereranyije kuko nta mibare ifatika mperutse,Ibyo bintu byakomye mu nkokora kwinjiza imodoka nshya kandi ubundi ubwazo igiciro zigurwa ku ruganda ntabwo cyigeze kigabanyuk,icya Kabiri izi modoka ziba zigomba kuringanyizwa iyo twishyuye TVA,mu misoro twishyura harimo 18% by’agaciro k’imodoka wayiguze ariko bivuze ngo ayo mafaranga ntituyagaruza,itegejo rivuga y’uko modoka ikurirwaho TVA ari ifite byibuze imyanya 52 kuzamura,ariko iyo babara iyo myanya 52 babara aho abantu bicara,izi Bus zitwara abantu hano zitwara 70 harimo n’abahagaze”.

“ubwo rero Ibyo ni ibintu twagiye tuganiraho n’inzego zitandukanye dusaba ko badufasha hari n’amaletre twagiye twandika ntekereza ko bikuweho byakorohereza abantu k’igiti cyabo kugura imodoka hatabayemo na Intervention ya Leta.

Ku birebana n’imisoro Komiseri ushinzwe Gasutano mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority (RRA) Mwumvaneza Felecien, avuga ko umubare w’imyanya imodoka ifite ureberwa ku ntebe zirimo.

Yagize ati’:”Impamvu mbona ikomeye ni uko itegeko ryo rigena ibyicaro imodoka ifite,izo ntebe n’izo dukurikiza, iyo tuvuze rero ngo n’imodoka itwara abagenzi Wenda bageze kuri 25..ubwo n’intebe nka 25 hatarimo iya Shoferi”.

RRA irasaba abatanga serivise yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuyoboka ibinyabiziga bidahumanya ikirere kuko byo bisonewe imisoro.

Ati'”Igitekerezo cyane ni uko izo politike zombi ntabwo nazibangikanya, ngo nkure umusoro 100%ku modoka zikoreshwa amashanyarazi, ngo nongere nkure 100% kuzikoresha ibikomoka kuri Petrol, icyo gihe ahubwo navuga nti hakubakwa ibikorwa remezo byizewe bituma mu by’ukuri umuntu ufite Kompanyi ya Transport ishinzwe gutwara abagenzi avuga ati'” nimva aha hantu nkageraha ndabona aho gusharija bateri y’iyi Bus,Aho kugira ngo dukomeze gushakisha ubusonerwe muri za TVA n’iki Kandi mu by’ukuri ubusonerwe 100%, ku modoka zikoreshwa umuriro w’amashanyarazi”.

Umubare w’imodoka mu mujyi wa Kigali ukomeje kugabanyuka cyane mu gihe nyamara abazikenera bo bakomeje kwiyongera,kuko mu ibarura rusange rya 2022, ryerekanye ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abasaga 1,745,000M ukuyemo abawugendamo baba baturutse mu zindi ntara enye zigize igihugu Kandi nabo bakaba bakeneye iyi serivise.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu mpera z’ukwezi gushize,Minusiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko hari imodoka 300 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizongerwa muri Kigali mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.

Duhamagare kuri 0784581663/0780341462 udusangize amakuru cyangwa tukwamamarize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger