AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umunyamakuru yateraguwe ibyuma agirwa intere

Abantu bataramenyekana batangiriye umunyamakuru wa BTN TV witwa Elise Nsengimana bamuteragura ibyuma ndetse banamukubita ferabeto asigwa ari intere,  yajyanwe kwa muganga ndetse akaba yakurijemo uburwayi bukomeye.

Ibi byabereye mu mujyi wa Kigali , Kimisagara mu ijoro ryo ku wa gatandatu w’icyumweru dusoje akaba yarahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali CHUK.

Abantu batatu batari bamenyekana bamuturutse inyuma bamutera ibyuma ndetse banamukubita igisa n’ubuhiri kugeza ubwo bamusize ari intere baziko yapfuye. Uyu munyamakuru yakijijwe n’abaturage bari batabaye maze aba bagizi ba nabi bariruka baburirwa irengero.

Asobanura uko yahuye n’aka kaga, yagize ati :” Nari Kimisagara hafi na sitasiyo nka saa yine na mirongo ine z’ijoro nerekeza Nyabugogo. Bari batatu,umwe yanturutse inyuma ankubita icyuma mu mugongo,undi ankubita ferabeto undi antera ibyuma bitatu mu mutwe. Abaturage baje kuza batabaye bahita biruka bakekako banyishe”

Akomeza avuga ko ari akagambane bamukoreye kubera ko atari abajura kuko batigeze bamwaka amafaranga yari afite cyangwa se telefoni igezweho yari afite.

Uru rugomo yakorewe rwamusigiye uburwayi bukomeye nk’uko abaganga bamubwiyeko umutsi ujyana amaraso mu bwonko wo muri nyiramivumbi wacitse, imbavu zaravunitse ndetse yahise agira n’ikibazo cy’ubuhumekero.

Yagizwe intere n’abantu batari bamenyekana

Amafoto: Bwiza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger