AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kigali : Igitaramo cya Koffi Olomide cyatangiye kwamaganwirwa kure

Koffi Olomide uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange,  agiye gutaramira i Kigali taliki ya 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena. iki gitaramo kije nyuma yaho icyo yari gukorera mu mujyi wa Paris cyahagaritswe kubera ibyaha ashinjwa byo guhohotera abagore.

Bamwe mu Banyarwanda bari gusaba ko igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe kubera i Kigali gihagarikwa kubera ibirego ari kuburana mu nkiko byo guhohotera  abi gtsina gore.

Mu kwezi gushize, Koffi Olomide w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

“Le Grand Mopao” aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu. Ibirego we yakomeje guhakana.

Urubanza mu bujurire Koffi Olomide ari kuburana i Paris ruzasomwa tariki 13 z’ukwezi gutaha.

Mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga uwitwa Juliette Karitanyi, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda, ashinzwe itumanaho muri HDI (Health Development Initiative) yabwiye BBC ko kuzana Koffi kuririmbira mu Rwanda ari amahano aho yagize ati “ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora”.

Igitangazamakuru cya BBC cyavuganye n’abateguye iki gitaramo ariko ntibasubiza kuri ibi bivugwa n’abatifuza ko Koffi ataramira mu Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu banyarwanda bagaragaza ko ibyo Koffi ashinjwa bidakwiye kumubuza gutaramira i Kigali kuko bitaramuhama burundu mu nkiko. Gusa abandi  bo bakabona ko ibyo ashinjwa bikwiriye gutuma iki gihagarara mu gihugu “kivuga ko gishyira imbere umugore”.

Hagati aho guhera uyu munsi tariki 25 Ugushyingo, mu burasirazuba bw’u Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga mpuzamahanga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Karitanyi agira ati: “Kumwemerera [Koffi Olomide] gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nkaho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nkaho tuba tuvuze tuti ‘aaaaa ntitubyitayeho.'”

Nubwo biri uku hari abagaragaza ko Koffi ahawe ikaze mu Rwanda bashingira ku kuba ibyo aregwa akiri kubiburanaho.

Asubiza ku mashusho Koffi yatangaje kuri Twitter yemeza igitaramo cye i Kigali, Vincent Karega, ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, yanditse ko “ikaze ry’ubwuzu rimutegereje” mu Rwanda.

Ariko Karitanyi avuga ko kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda akiri kuregwa biriya byaha ari “nko kwerekana ko nyine adakorwaho kuko ari igihangange…”

Ati: “Muri iyi minsi turi kurwanya ihohoterwa kwakira igitaramo cy’umuntu uri mu rukiko aregwa ibi byaha, ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora… Icyo twifuza ni uko igitaramo cyahagarikwa.”

Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao, aheruka gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.

Mbere yaho, Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro akaba yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

 

Urubanza mu bujurire Koffi Olomide ari kuburana i Paris ruzasomwa tariki 13 z’ukwezi gutaha
Karitanyi aribaza kuntu iki gitaramo cyakemerwa mu Rwanda mu gihe ari igihugu kiri imbere cyane mu kurwanya ihohoterwa rushingiye ku gitsina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger