AmakuruInkuru z'amahanga

Kera kabaye Christa Kaneza wari warashavuje benshi yafunguwe

Christa Kaneza wahoze ari umugore w’umuhanzi Thierry Kubwimana wamenyekanye mu muziki w’u Burundi, yafunguwe ejo ku wa Gatatu nyuma y’umwaka afunze.

Mu mwaka ushize ni bwo Kaneza yatawe muri yombi ashinjwa gufatanya n’abandi bagabo batatu kugira uruhare mu rupfu rw’uriya wahoze ari umugabo we.

Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iya 25 Ugushyingo Umwaka ushize, ni bwo Kubwimana yiciwe mu cyumba cye mu gace ka Musaga i Bujumbura.

Ubwo Kaneza yerekanwaga, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yagaragaje Kaneza nka nyirabayazana mu rupfu rw’umugabo we.

Yavuze ko uriya mudamu yafatanyije kwica umugabo we n’abarimo Jean Paul Ndibanje, Emmanuel Niyongabo na André Minani alias Feredi.

Ati: “Baturutse hanze binjira mu nzu y’uwitwa Kubwimana Thierry w’imyaka 29 baramwica, bafatanyije n’umugore we. Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko ari we nyirabayazana y’iyicwa ry’umugabo we.”

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka urukiko rukuru rwa Muha rwategetse ko Kaneza wapfakaye nyuma y’amezi atatu arushinze arekurwa by’agateganyo, gusa icyemezo cy’urukiko gitambamirwa n’umukozi w’urwego rushinzwe iperereza witwa Alfred Innocent Muselemu.

Muri Nzeri uyu mwaka ruriya rukiko na bwo rwari rwongeye gutegeka ko uriya mugore w’imyaka 18 arekurwa, gusa amezi yari abaye atatu agifunzwe.

Irekurwa rye ryemejwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize amashyirahamwe atandukanye mu Burundi yandikiye Minisitiri mushya w’Ubutabera w’iki gihugu, Domine Banyankimbona, bamusaba ko umwanzuro w’urukiko urekura Kaneza wakubahirizwa.

Kaneza yashinjwe kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umugabo we mu gihe hari amakuru avuga ko ahubwo yaba yarishwe na bamwe mu bategetsi b’u Burundi mu rwego rwo kwirinda ko hari amabanga yabo yashyira hanze.

Kubwimana ubwo yapfaga Urubuga URN Hitamwoneza rwavuze ko yari asanzwe ari umukozi wa Company icukura amabuye y’agaciro y’Abarusiya ikorera mu ntara ya Cibitoke.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi company isanzwe ikorerwamo ubujura bw’amabuye y’agaciro aturuka mu Burasirazuba bwa Repibulika Iharanira Demokarasi, bikozwe n’umutwe wa FDLR ku bufatanye na bamwe mu bategetsi bakomeye mu Burundi.

Abashyizwe mu majwi muri buriya bucuruzi harimo Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Minisitiri w’Intebe, Allain Guillaume Bunyoni, Gervais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’umutekano, n’abandi.

Byavuzwe ko Kubwimana yazize kuba yarasabwe na Minisitiri Bunyoni guhisha uruhare rwe muri iriya Company akabyanga, ibyanatumye ayeguramo igitaraganya.

Src: bwiza.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger