AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Kenya: Umunyeshuri yishe mugenzi we amuziza ko yanze ko basambana

Polisi yo mu gihugu cya Kenya ikorera mu gace ka Naivasha yatangaje ko yataye muri yombi umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye wishe mugenzi we w’umukobwa wigaga mu wa kabiri amuziza ko yanze ko basambana.

Uyu musore ngo yasabye umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa arabyanga niko guhita amuteragura ibyuma kugeza amwishe.

Nk’uko Nairobi News yabitangaje, umurambo w’uyu mukobwa wasanzwe mu muhanda yatewe ibyuma biri hagati y’10  na 20 nk’uko ibikomere by’umubiri bibigaragaza.

Kuri ubu umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu bitaro bya Naivasha biri hafi aho kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe uyu musore wamwishe we yagejejwe mu maboko y;ubushinjacyaha.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger