AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Kenya: Umuhanzi BOBO uririmba Gospel yasohoye indirimbo ya mbere none irigukora amateka izamura ibendera ry’umuziki w’u Rwanda mu karere ka Afurika y’iburasirazuba

Umuhanzi w’umunyarwanda witwa Muyoboke Bonvivant ukoresha izina rya BOBO muri kariyeri ye y’umuziki uvuga ko iryo zina akoresha ryaturutse ku izina rye rya kabiri Bonvivant ngo mu rwego rwo korohereza abakunzi bu muziki we badashobora guhamagara izina rye bwite kandi we yifuza kwagura muzika ye muri Afurika muri rusange ndetse n’isi yose ngo bityo rero mu ntwaro agomba gukoresha m’izina rito kandi ryiza rigomba kubigiramo uruhare.

BOBO ibi  yabivuze bitewe nuko indirimbo ye kuri ubu aherutse gusohora yitwa “Ubarikiwe” akabona iri gucurangwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu bihugu nka uganda,Tanzania ndetse n’igihugu cya Kenya kuri ubu abarizwamo dore ko ariho atuye byahise bimutera imbaraga zo gukora cyane nubwo indirimbo ye itaramenyekana cyane mu Rwanda ni mu kiganiro kirambuye yahaye  Teradignews  nyuma y’uko tumenye amakuru y’uko indirimbo ye irikubica bigacika mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’insengero zitadukanye zo mwibyo bihugu.

BOBO watangiye muzika  mu 2007 ariko akaza kuzajya ahagarika akamara igihe adakora ngo kimwe mu bintu atazibagirwa yahuye nabyo muri kariyeri ye  y’umuziki  nubwo kuri ubu ari ku rwego rushimishije ariko rumusaba gukora cyane ni ubwo yahimbaga indirimbo ya mbere  noneho akayigisha korali y’abana yatozaga kuririmba maze nyuma bakanga kuyiririmba aha akaba yagize ati:

“Sinzibagirwa ubwo nahimbaga indirimbo yajye ya mbere noneho nyigishije chorale y’abana natozaga ku rusengero yanga kuyiririmba ibyo biri mu bintu byambabaje gusa ubu iyo mbyibutse biransetsa ahubwo bikantera gukomeza kuririmba kandi twibukeko icyambere nuko twaremewe guhimbaza imana”

Kuri ubu yitabira ibitaramo bigiye bitandukanye mu bihugu nka Uganda Burundi ndetse na Kenya kuri ubu atuyemo

Bobo wemeza ko indirimbo ye atariyo ikinwa gusa muri kenya aho atuye ahubwo abona n’izindi ndirimbo z’abanyarwanda zikinwa cyane hariya kandi mu bitagaza makuru bikomeye kuri ubu amaze gusohora indirimbo eshatu Hanze arizo Ndakwizeye,ntaco utakoze ndetse na Ubarikiwe kuri ubu irikubica bigacika dore ko yo yanayikoreye amashusho.

Bobo na Madamu we Munezero umufasha cyane muri muzika ye
Ibitaramo byose Bobo yitabira Madamu aba yamuherekeje kumufasha gutanga ubutumwa bwiza mu indirimbo z’imana

Bobo kuri ubu wubatse ufite umugore umwe bamaranye umwaka witwa  Munezero Aline ngo mubyo ashimira imana nuko yamuhaye umugore mwiza kandi wubaha imana ndetse unaharanira ko atera imbere muri muzika ye kuko dore ko ariwe mujyanama we wa hafi muri muzika.

Bobo washoje asaba itangazamakuru muri rusange ndetse n’Abanyarwanda gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko Gospel  bagakina indirimbo zabo cyane kuma Radiyo ndetse asaba n’abanyarwanda muri rusange bakarushaho gukunda umuziki wabo kuko iyo bitabaho nibyo bamaze gukora ntibyari kuba biri ku rwego biriho kuri ubu kuko nubwo abenshi batabizi Abanyarwanda bakora gospel ariko baba hanze burya naho baba bakunzwe kandi bakanahakora amateka rero nibakomeza gusenyera umugozi umwe yizeye ko bizarenga imbibi bigafata urundi rwego ugereranyije nubu.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “UBARIKIWE” YA BOBO IRIKUBICA BIGACIKA MU KARERE KA AFURIKA Y’IBURASIRAZUBA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger