AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Kenya: Abaturage barasaba ko Perezida akurikiranwa kubwo kurenga ku mabwiriza yishyiriyeho yo kwirinda Covid-19

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yokejwe igitutu nyuma yo kugaragara yarenze kumabwiriza yo kwirinda COVID-19 muri iki gihugu.

Ibi byabaye nyuma yaho Perezida Uhuru Kenyatta Kuri uyu wa Kabiri ubwoyatahaga ibitaro bitanu mu masaha y’umugoroba amasaha yashyizweho yo gutaha yarenze.

Perezida Kenyatta we avuga ko yabikoze agamije kugenzura neza imitangire yabyo ya serivisi.

Nyuma ko kotswa igitutu yakomeje avuga ko ibyo bitaro bisabwa kujya bikora amasaha 24 ku yandi, bityo ko kubitaha nijoro bigamije kureba niba bizabyubahiriza neza.

Uyu mukuru wigihugu yakomeje avuga ko kandi iyo aza kubitaha ku manywa hari kuba umuvundo abantu ntibabashe guhana intera, kuko yari kuhahurira n’abarwayi.

Ibi bisobanuro bya Kenyatta ntibyanyuze abanyakenya cyane ko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu, bavuze ko ibyo yakoze bihabanye n’amabwiriza ariho yo kwirinda Covid-19.

Aba bavuga ko mu mabwiriza yashyizweho yo kwirinda ubwiyongere bw’abandura ikicyorezo nta handitse ko Perezida yemerewe kuyarengaho.

Uwitwa Ongoma yanditse kuri Twitter ati

“Kuki Perezida Uhuru Kenyatta ataha ibikorwa remezo nijoro? Kuki se we yarenze ku mabwiriza. Niba adaha agaciro imyanzuro we ubwe yifatiye, ubwo iy’urukiko yo yayubahiriza?”.

Uwitwa Miqdad Abdissalam we yasabye ko Kenyatta agezwa mu rukiko akisobanura ku kurenga ku mabwiriza yishyiriyeho.

Ahmad Salim we yagize ati

“Ubu rero Uhuru akwiriye kuvanaho ariya masaha ntarengwa kuko nawe abibona agaciro ko gukora nijoro.”

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aherutse gushyirwaho, avuga ko nta ngendo zemewe guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo mu duce tumwe, mu gihe ahandi ingendo zihagarara guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Amabwiriza ariho yo kwirinda Covid-19 muri Kenya azamara iminsi 60, hafatwe izindi ngamba bijyanye n’uko icyorezo kizaba gihagaze.

Kenya ifite umubare munini w’abandura COVID-19 dore ko barenga Ibihumbi 186 harimo 400 babonetse mu masaha 24 ashize . Abakize barenga ibihumbi 129 harimo 354 bakize mu masaha 24 ashize. Abahitanwe niki cyorezo bo bagera ku 3,697 harimo 7 bo ku munsi w’ejo hashize.


By: Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger