AmakuruAmakuru ashushye

Karongi :Abantu bataramenyekana batemye inka y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abantu bataramenyekana basanze mu kiraro inka ya Simon Ntazinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barayitema barayica.

Hari abavuga ko byakozwe n’abatarishimiye ubuhamya yatanze icyunamo gisozwa ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko byakekwaho kuba abajura kuko bahise biruka babonye irindo rije.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru gishize, Simon Ntazinda yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yakozwe mu gace yari atuyemo.

Mu kiganiro gito umuyobozi w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana yagiranye n’ Umuseke yavuze ko iriya nka ishobora kuba yishwe n’abajura.

Ati “Dukeka ko ari abajura bayibaze. Twabatesheje bari kuyibagira mu gasambu kari hafi aho ahagana saa 2h00 z’ijoro babonye amatoroshi bariruka bajyana bimwe bari bamaze kubaga.”

Phanuel Uwimana avuga  ko kuba Ntazinda yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi inka ye ikaba yatemwe muri ibi bihe byo kwibuka, hari bamwe babisanisha no gushaka kumubabaza nk’uwarokotse Jenoside ariko ngo sibyo kuko bariya babikoze bari abajura.

Gusa ngo iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye,umushumba wa Ntazinda yafashwe ngo agira icyo afasha mu iperereza kuko ejo ubwo byabaga atari yaraye mu rugo kwa Ntazinda.

Inka ya Ntazinda yari inyana iri hafi kwima (Photo: Umuseke)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger