AmakuruAmakuru ashushye

Karidinali Kambanda yashimiye Papa Francis  wamuhaye izindi nshingano nshya

Karidinali Kambanda yagaragaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe ndetse avuga ko zishimangira icyizere Nyirubutungane Papa Francis afitiye Kiliziya Gatulika y’u Rwanda.

Ku wa Gatatu w’icyumwru gishize taliki ya 29 Nzeri 2021, nibwo Papa Francis yahaye inshingano nshya Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda mu biro bya Papa by’uburezi gatulika.

Izi nshingano zije zikurikira izo kuba umwe mu bashinzwe iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika ku Isi yose yahawe mu Kuboza 2020.

Karidinali Kambanda kuri ubu ufite imyaka 63 y’ubukuru yavuze ko guhabwa inshingano nshya zijyanye n’umuhamagaro Imana yamutoranyirije kuko kuva na mbere hose uburezi ari ubutumwa buza imbere muri Kiliziya Gatulika.

Yagize ati: “Muri Afurika, ubwo Abamisiyoneri batangizaga kiliziya baharaniraga no kubaka amashuri, ubwo bukaba ari ubuhamya bw’uko uburezi bwahoze ari ubutumwa (mission) bw’ingenzi muri kiliziya Gatulika.”

Karidinali Kambanda mukugaragaza ko yishimiye inshingano nshya yahawe yagize ati,

“Ndabashimira rero ku butumwa nahawe mu biro bya Papa by’iyogezabutumwa ku Isi, ndetse n’ejobundi ubutumwa mu biro bya Papa by’uburezi gatulika, ahangaha nkeneye amaboko kandi nishimiye ubufatanye bw’Abaseleziyani kuko ibyo bikorwa byombi murabikora. Ubutumwa Nyirubutungane Papa aba ampaye ni Kiliziya y’u Rwanda aba abuhaye, namwe mwese basaseridoti biyeguriye Imana bakirisitu, muntere ingabo mu bitugu dufatanye…”

Akomoza ku ruhare rwe, Karidinali Kambanda yashimangiye ko nubwo iki gihe ari icy’iterambere mu ikoranabuhanga, indangagaciro za gikirisitu zikwiye kuba izingiro ry’inzego z’uburezi za Kiliziya cyane ko ubumenyi butagira umutimanama ntaho bwaganisha abatuye Isi.

Itsinda ry’abashinzwe uburezi gatulika ku Isi ryashinzwe mu mwaka wa 1588, rikaba rishinzwe ibigo  byose byishisha ivugabutumwa n’uburezi busanzwe muri Kiliziya Gatulika.

Mu mateka ye, karidinali Kambanda yakoze inshingano nyinshi muri gahunda y’uburezi.

Amaze kwimikwa nk’umupadiri mu 1990, yabaye umwarimu na Perefe muri Seminari nto ya Ndera mu gihe cy’imyaka itatu.

Mu 1999, amaze kubona impamyabumenyi y’ikirenga ya Kaminuza mu ishuri rya Alphonsian Academy i Roma, yabaye umwarimu wa tewolojiya mbonezamubano muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda akaba n’Umuyobozi w’ibya roho muri Seminari nkuru ya Rutongo.

Nyuma y’aho Karidinali Kambanda yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi mu 2005, aba Umuyobozi wa Seminari ya Nyakibanda mu mwaka wakurikiyeho.

Twabibutsa ko Kambanda yagizwe Karidinali mu Gushyingo 2020, nyuma y’imyaka itatu yari ishize agizwe Arikiyepisikopi wa Kigali.

Mbere yo yo kugira Arikiyepisikopi wa Kigali yari Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo guhera mu mwaka wa 2010.

Antoine Karidinali Kambanda yanyuzwe n’inshingano nshya yahawe mu biro bya Papa by’uburezi gatulika bya Papa by’uburezi gatulika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger