Imyidagaduro

Kanye West ari mu mazi abira azira gushigikira Perezida Trump

Umunyamerika w’ umuraperi, umushabitsi, umwanditsi Kanye Omari West  wamamaye cyane nka Kanye West ntiyorohewe n’abaraperi bagenzi be ndetse n’abadashigikiye Perezida Trump kubera ko amagambo uyu muraperi aherutse gutangaza agaragaza ko ashigikiye uyu mukuru w’igihugu cya Amerika.

Kanye West atangiye kugirwaho ingaruka n’amagambo aherutse gutangaza avuga ko Donald Trump ari umuvandimwe we bigatuma benshi mu bakunzi be batungurwa bikomeye no kubona Kanye West usanzwe ari umunyamerika w’umwirabura ashigikira Trump udacana uwaka n’abirabura baba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Iyi rwaserera ikomeje kubera ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye, byatewe n’amagambo Kanye West yashyize kuri Twitter bugaherekezwa n’ifoto uyu muhanzi yagaragayeho yambaye ingoferpo yanditse ho amagambo Trump yakoreshaga yiyamamaza [Make America Great Again].

Aya magambo Kanye West yashyize kuri Twitter yagiraga ati :”Ntabwo ari itegeko ko buri wese yemeranya na Trump ariko ako gatsiko ntabwo kambuza kumukunda Trump ni umuvandimwe wanjye. Nkunda buri wese. Ntabwo nemeranya n’ibyo buri wese akora. Icyo ni cyo kitugira abantu batandukanye. ibi mbivuze ntabivugiye abantu bose , mbivuze ku giti cyanjye.”

Kubera uburyo buriho kuri uru rubuga bwo guhita umenyesha umuntu ko ubutumwa wanditse bumureba [H Tag] mu minota mike Doanld Trump yari abibonye ndetse anahita asubiza ubwo butumwa agira ati :”Urakoze Kanye, byiza cyane” ndetse Anahita aha ubu butumwa bw’uyu muhanzi abantu benshi bamukurikira.

Ibi bikimara kuba abirabura baba muri Amerika bahise bibasira Kanye West bamushinja kudaha agaciro abirabura bagenzi be bakamushinja kwifatanya na Donald Trump uhora ahanganye n’abirabura baba muri iki gihugu.

Aya magambo kandi yatumye umuraperi mugenzi we witwa Daz Dillinger agira igitekerezo kibi cyo kumuhamagarira amabandi yose yo muri Califonia agatangira ku muhiga bukware kugeza ubwo amufashe akamugirira nabi kubera Donald Trump.

Dillinger Daz ushaka ko Kanye West agirirwa nabi ni mubyara w’umuraperi ukomeye cyane muri Amerika Snoop Dog wakunze kurangwa n’amagambo ndetse n’ibikorwa byamagana Donald Trump ku buryo yigeze no kumuririmba mu ndirimbo amusenya . Umuraperi Dillingar ku italiki ya 29 Mata 2018,nibwo yashyize hanze amashusho kuri instagram ahamagarira amabandi guhiga bukware umuraperi Kanye West wagaragaje ko ashyigikiye Donald Trump .

Dellinger yagize ati :” Turi mu bwato bumwe none arashaka kutwica twese, Kanye West arasimbuka akajya kwa Trump agacinya inkoro akamubwira ko ari mu ruhande rwe”. Yakomeje avuga ko byaba byiza uyu muhanzi atongeye kugaragara mu bitaramo no mu Mujyi wa California, akareba iyo ajya kuko nga basanga by’umwihariko ashobora kuba atazi ingobyi ahetswemo ituma yivamo bagenzi be akajya ku ruhande rwa Trump.

Umuraperi akaba n’umukinnyi wa Filime 50 Cent nawe yagaragaje ko ari ku ruhande rw’abarwanya igitekerezo cya Kanye West ndetse anandika amagambo yemeza ko ibyo Dillinger avuga byo gukubita Kanye West bakamubabaza cyane bikwiye

Aha 50 Cent yavuze ko hakwiye gukorwa ikintu icyaricyo cyose cyatuma umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian wihanangirizwa ugahabwa gasopo mu bikorwa bisa n’ubugambanyi bakomeje kugaragaza bavamo bagenzi babo bakajya gucinya inkoro kuri Donald Trump.

Impaka ku mitekerereze ya Kanye West zabaye nyinshi ndetse zinjirwamo n’abantu batandukanye basanzwe ari ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo n’umuraperi Chance The Rapper wavuze ko yitandukanyije n’abahuje ibyo yavuze n’uburwayi mu mitekerereze yagiye agira.

Ibi byose bije nyuma y’uko mu minsi yashize Kanye West yifashe akajya kuri Twitter maze agasiba ibiganiro yagiranaga na Trump kandi nyamara aba bagabo bombi bazwiho kugirana ubushuti.

Iyi niyo ngofero yashyize kuri twitter igateza impaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger