AmakuruUbukungu

Kamonyi : RIB yataye muri yombi abayobozi batandatu biganjemo ab’imirenge

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya RIB rwataye muri yombi abantu batandatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri.

Aba bantu batandatu batawe muri yombi na RIB, ni uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene.

Hari kandi Bizimana Innocent usanzwe ari Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, hakaba Ntirenganya Vedaste usanzwe Umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, hakaba Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga witwa Mugenzi Jean Marie Vianney, na rwiyemezamirimo Mushoza Cyrille.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha RIB, ruvuga ko aba bose bakurikiranweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka amonyi.

Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma mu gihe hategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinzacyaha ubundi bugasuzuma niba buzabaregera inkiko.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger