AmakuruImikino

Kagere Meddie wagaragaje ihangana, yagize icyo avuga ku mukino batsinzwemo na Cote d’Ivoire

Gutera imitambiko inshuro 3, igitego 1, amakosa yatumye batsindwa, ni byo umuntu yavuga byaranze umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Nzeli 2018.

Uyu ni umukino wo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika mu 2019 (CAN 2019)wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo usiga Cote d’Ivoire itsinze u Rwanda ibitego bibiri kuri kimwe, muri uyu mukino Kagere Meddie wari witezweho gushakira ibitego ikipe y’igihugu Amavubi yagoye bikomeye ba myugariro ba Cote d’Ivoire byumwihariko Eric Bailly Bertrand ukinira Manchester United.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Kagere Meddie yavuze ko mu buzima bwe ari rutahizamu kurusha uko yakina aca mu mpande gusa ngo umutoza yahisemo kumukinisha aca mu mpande kandi ngo ibyo yasabwaga yarabigerageje ndetse akaba anavuga ko hakiri icyizere ko u Rwanda rwabona itike yo gukina CAN 2019.

Kagere Meddie ati:”Njyewe muri kamere yanjye ndi rutahizamu. Nshobora gukina ndi rutahizamu umwe cyangwa se nkanakina ndi kumwe n’undi muntu dusatira turi babiri. Gusa ku mukino wacu na Cote d’Ivoire nakinnye igihe kinini nca ku ruhande kuko ni yo tekinike umutoza yari yambwiye kandi ibyo nagombaga gukora narabigerageje birakunda”.

Yakomeje avuga ko kuba batsinzwe na Cote d’Ivoire nta gikuba cyacitse kuko atari ikipe yoroshye kandi baracyafite icyizere kuko hari indi mikino isigaye n’ubwo umukino wa mbere bawutsinzwe na Central African Republic.

Ati:”Ntabwo navuga ko byarangiye kuko gutsindwa na Cote d’Ivoire si ibintu wenda byaza gutyo gusa ngo bitume umuntu yiheba kuko irakomeye kuko n’amateka yabo turayazi twese nk’abanyarwanda. Igisigaye ni ukwitegura neza tukareba imbere aho gukomeza guha umwanya ibyabaye”.

U Rwanda rwatsinzwe ibitego bibiri byose biturutse ku makosa y’abakinnyi, icya mbere cyatewe n’ikosa Kwizera Olivier wari mu izamu yakoze ananiwe gufunga umupira yari aherejwe na Haruna wari kapiteni, icya kabiri cyaturutse ku ikosa rya Ombolenga Fitina mu gihe Kagere Meddie ari we watsindiye Amavubi igitego kimwe.

Muri iri tsinda H u Rwanda ruherereyemo,  Guinea iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu (6), Cote d’Ivoire ni iya kabiri , Republique Centre Afrique ikaba iya gatatu ,mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe rufite, n’umwenda w’ibitego bibiri.

Kagere Meddie ahanganye na Serge Aurier ukinira Tottenham
yanagoye cyane Eric Bailly Bertrand ukinira Manchester United.

Bamucungiraga hafi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger