AmakuruImyidagaduro

June Kizigenza na Kenny Sol bamaze guca ukubiri na Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce aamamaye kw’izina rya Bruce Melodie yatangaje ko yamaze kurekura abahanzi bakoreraga umuziki wabo mucyo yise “igitanagaza music”, aribo Juno Kizigenza na Kenny sol nkuko yakomeje abivuga.

Hari mukwezi kwa Gicurasi 2020 taraki 12 Bruce Melodie yatangaje ko agiye gufasha abahanzi, dore ko muri uwo mwaka Bruce yahiriwe n’umuziki nubwo hari mubihe bigoye by’icyorezo cya covid-19. Kuri Juno Kizigenza yahereye ku ndirimbo yitwa”mpa formula”, iyo ndirimbo twavugako ariyo yamumenyekanishije cyane kuko yatumye abantu batari bake bamumenya. Nyuma yaje gukurikizaho iyitwa “solid” n’izindi. kuri kenny sol we baje no gukorana na Bruce Melodie bayita “ikinnyafu”.

Bruce Melodie aganira n’isimbi tv yavuze ko yamaze gutandukana na Kenny Sol na Juno Kizigenza yari amaze umwaka n’ukwezi kumwe afasha mu muziki.Yavuze ko ashima Imana ‘kuko mu ngufu yampaye hari icyo mbamariye’. Bruce Melodie yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi batangire urugendo rw’umuziki bifasha, kandi ko aho bagiye bananiwe yiteguye kongera kubakirana yombi.

Ati: ”nta kibazo na kimwe nigeze ngirana n’umwe muri bo. ibyabanje ni byo bigoye, nizeye ko hari ubumenyi bamaze kugira buzabafasha kwitwara neza mu kibuga cy’umuziki”.

Juno Kizigenza we yavuzeko igihe cyari kigeze ngo babe mumaboko ya Bruce Melodie. Ati“Twacutse! Ntabwo byantunguye, twabiganireyeho mbere. Twanabonaga ‘Progress’ y’uko ibintu byagendaga. Ndatekereza, ntabwo ngiye kare cyangwa natinze. Ni cyo gihe, ngendeye igihe.” Juno Kizigenza yavuzeko yakuze yumva Bruce melodie amufatiraho ikitegererezo.

Juno Kizigenza atandukanye na Bruce nyuma Yuko asohoye indirimbo arikumwe na Ariel wayz bise “away” irikubica muri iyi minsi.Juno Kizigenza mu Ukwakira 2019, yagaragaje ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Katerina’ ya Melodie. Indirimbo ye yamuhaye ikaze mu muziki yayise ‘Formula’ yatunganyijwe na Producer Element

Kenny Sol ni umwe mu bari bagize itsinda rya Yemba Voice ryamaze mu muziki hafi imyaka itatu yabanagamo na Bill Ruzima ndetse na Mozy Yemba. Ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo wagiye asohora indirimbo z’urukundo mu bihe bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger