AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Jules Ulimwengu yafashije Rayon Sports gukura amanota atatu kuri Etincelles

Umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wahuzaga Rayon Sports na Etincelles FC, warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda igitego 1-0 yatsindiwe na rutahizamu Jules Ulimwengu iheruka kugura muri Sunrise.

Rayon Sports na Etincelles bari bahuriye mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports ni yo yinjiye muri uyu mukino mbere, iza no kubyitwaramo neza itsinda igitego cya mbere hakiri kare. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na mugenzi we Michael Sarpong.

Iki gitego ni na cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.

Ikipe ya Etincelles FC y’umutoza Coka (Nduhirabandi Abdul Karim) yakoze iyo bwabaga ngo ijye kuruhuka yishyuye, gusa ubusatirizi bwayo ntibwagira igikomeye bukora imbere y’izamu rya Rayon Sports ahanini bitewe n’imipira mike ba rutahizamu bayo bahabwaga na bagenzi babo bakina hagati mu kibuga.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’igitego cya Etincelles cyatsinzwe na rutahizamu Mutebi Rashid, gusa cyangwa n’umusifuzi nyuma yo kwemeza ko uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yari yabanje gukora umupira n’amaboko.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, Rayon Sports ishaka igitego cya kabiri mu gihe Etincelles yo yashakaga igitego cyo kwishyura gusa iminota 90 irangira nta yindi mpinduka ibaye muri uyu mukino.

Mu yindi mikino yabaye:

Sunrise yatsindiwe na Mukura VS i Nyagatare igitego 1-0, Police FC itsinda AS Muhanga 3-1 mu gihe Bugesera na FC Marines zanganyije 0-0.

Mu mikino yari yabaye ku wa mbere ku wa 18 Gashyantare:

Amagaju yatsindiwe i Nyamagabe na APR FC 2-1, Musanze FC itsindira AS Kigali kuri Stade Ubworoherane 1-0 na ho Espoir inyagirira Gicumbi i Rusizi ibitego 5-1.

Imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona isize APR FC ikiyoboye shampiyona n’amanota 38, mu gihe Mukura VS ari iya kabiri n’amanota 35. Rayon Sports ishoje umunsi wa 16 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger