AmakuruImyidagaduro

Josianne afite abafana benshi , hari ugufana gukabije mbere yo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2019 -AMAFOTO

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigiye gushyirwaho akadomo muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 hatorwa umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Lilianne ufite ikamba rya 2018.

Iyi Final ya Miss Rwanda 2019 iri kubera muri Intare conference Arena iherereye i Rusororo, ni ku cyicaro cy’umuryango RPF Inkotanyi.

Abafana bari gufana abakobwa batandukanye, bari kwiterera mu bicu bavuga amazina y’abakobwa bari gufana. Abakobwa bose uko ari 20 bari kwiyereka abakemurampaka ndetse n’abafana , nkuko byagenze ahandi hose Mwiseneza yaciye, yagaragaje kugira abafana benshi cyane.

Umukobwa ugiye gutorerwa kuba Miss Rwanda 2019 arahita ahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uratorerwa kuba igisonga cya mbere aragenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uraba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Aha kandi haratorwa umukobwa wakunzwe n’abantu benshi muri Miss Rwanda 2019, amahirwe menshi arahabwa Mwiseneza Josianne ukunzwe bidasanzwe muri iri rushanwa.

Rujugiro ufana APR FC ntiyacitswe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger