AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone yagize icyo avugwa ku ihagarikwa ry’umuziki wa Fresh Kid w’imyaka 7

Nyuma y’uko Minisitiri w’umuco na Siporo muri Uganda Florence Nakiwala Kiyingi avuze ko umurapei ukiri muto Fresh Kid ufite imyaka irindwi y’amavuko agomba guhagarika umuziki atabyemera agafungwa, Jose Chameleone yagize icyo yongera kuri iyi ngingo..

Minisitiri  Florence Nakiwala Kiyingi, yavuze ko uyu mwaka agomba guhagarika umuziki akabanza kwiga. Mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze  ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka 18 yemererwa gukora.

Ni mugihe uyu muraperi ukiri muto cyane we atemeranya n’icyifuzo cya Minisitiri ahubwo akaba avuga ko agomba kwiga anakora umuziki we.

Jose Chameleone yagaragaje ko ashigikoiye ingingo y’uyu mwana avuga ko bishoboka cyane ko yakwiga ari nogukora umuziki ariko impano ye ntirindimuke ayireba gutyo gusa kandi yagakwiye gukomeza kuyisigasira ikarushaho kumutunga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Jose Chameleone yagiriye inama uyu muhanzi yo gukomeza amasomo ariko n’umuziki akawukora.

Ati “ Hari abasitari benshi batangiye kuririmba ari bato kandi bakiga. Nagira inama ababyeyi be ko bamufasha agakomeza kwiga ariko umuziki we ntawushyire hasi.”

Ibi ni nyuma y’aho Min. Nakiwala Kiyingi avuze ko Fresh Kid atemerewe kugaragara mu bitaramo mu gihe hari amasomo. Avuga ko uyu muraperi yemerewe gukora ibijyanye n’umuziki mu gihe cy’ikiruhuko.

Abanya Uganda benshi ntibishimiye ko Fresh Kid ahagarikwa kuko bisa naho kwaba ari ugupfinagaza impano ye yagakwiye kuba ariyo izamutunga mu myaka irimbere. Ibiravugwa mu gihe Fresh Kid ari we wiyishyurira ishuri kandi agafasha ababyeyi be batishoboye.

Fresh Kid ntiyemera kuba yahagarika umuziki we burundu ngo abanze kwiga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger