AmakuruImyidagaduro

Jose Chameleone ntiyatandukanye n’umugore we nk’uko byatangajwe

Kuri iki Cyumweru ni bwo inkuru yabaye kimomo ivuga ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri muzika yo mu karere, Jose Chameleone yatandukanye n’umukunzi we Daniella Atim mayanja, byaje gutahurwa ko aya makuru ashobora kuba atari yo.

Ibyaya makuru byamenyekanye ari uko Jose Chameleone yanditse kuri konti ye ya Facebook avuga ko byarangiye yamaze gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka 9 babana bikavugwa ko umugore we yagiye kwaka gatanya bitewe n’uko umugabo we ajya amukubita.

Byaje gutahurwa ko uwashyize aya makuru kuri Facebook atari Chameleone ahubwo ari umuntu utari wamenyekana winjiriye Facebook y’uyu muhanzi unaherutse mu Rwanda.

Umuntu wizewe waganiriye n’ikinyamakuru Howwe dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Chameleone yaguye mu kantu akimara kubona ayo makuru mu bitangazamakuru bitandukanye yibaza impamvu abantu bifuza ko urugo rwe rusenyuka. Uyu muntu yahamirije umunyamakuru wa Howwe ko atari Chameleone wanditse biriya bintu kuri Facebook.

Icyakora ubu butumwa bugaragara kuri Facebook ya Chameleone nta handi buri kuko haba kuri Instagram cyangwa Twitter aba bombi bakunda gukoresha nta cyo bigeze bashyiraho. Gusa ariko nanone Chameleone yanditse kuri Facebook avuga ko akunda umugore we Daniella ndetse ko abantu bita ku bintu bibi aho kugira ngo bite ku bifite akamaro, yanavuze ko ngo ari abakomeje kubakurikirana.

Uyu mugore wa Chameleone yaherukaga kwandika kuri Instagram mu masaha 19 ashize aho yanditse agira ati:”Byereke Imana ubundi ujye kuryama.” asaba abantu ko bavuga Amen. Haba Chameleone na Daniella baherukaga kwandika ku mbuga nkoranyambaga bifuriza isabukuru nziza abana babo.

Mu gihe aya makuru yaba ari ukuri, Chameleone yaba yiyongereye ku bindi byamamare byo muri Uganda binjiriye imbuga nkoranyamabaga zabo nka  Zari, Desire Luzinda, umunyarwenya Anne Kansiime n’abandi.

Umubano w’aba bombi watangiye kuzamo agatotsi mu myaka ine ishize, Daniella ashinja Chameleone kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumwica.

Umwaka ushinze nibwo Daniella yandikiye urukiko asaba gatanya, avuga ko atagishoboye kwihanganira kubana nawe. Icyo gihe Chameleone yanditse kuri Facebook ko akunda Daniella byimazeyo, batazatandukana.

Nyuma Daniella yaje gusaba urukiko guhagarika ikirego, agaragaza ko habaye ukwiyunga, bemeranya ko bagiye gukomeza kubana mu mahoro.

Ubutumwa bwa Chameleone bwakurikiye ubwavugaga ko yatandukanye n’umugore we
Daniella umugore wa Chameleone

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger