Jody Phibi yemejeko afite igitaramo i Kampala anavuga itariki nyayo kizabera

Jody Phibi wamamaye ku izina rya Jody Phibi  yemejeko kuya 3 ugushyingo azakorera  igitaramo  mu mujyi wa Kampala ahitwa Cayenne afatanyije na Rabadaba ndetse nitsinda rya Radio&Weasel.

Afatanyije PromoafriKa ishinzwe kureberera inyungu za Jody Phibi mubikorwa bye bya muzika  bagiye gukorera igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala  muri Uganda bafatanyije n’abahanzi bakomeye barimo Rabadaba, Weasel&Radio bakaba bafatanya na  Dj Africano.

Iki gitaramo kizaba tariki ya 3 Ugushyingo 2017, kikaba kizabera mu kabari gakomeye muri Kampala kitwa Cayenne Bar&Restaurant, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 15,000.

Phibi abinyujije kuri Instagram ye yemeje amakuru yavygwaga ko afite igitaramo azakorera muri aka kabare ka Cayenne gaherereye i Kampala muri Uganda,  asaba abakunzi be kuzajya kumushigikira .

Uyoboke Jody ukunzwe cyane hariya mu gihugu cya Uganda yamenyekanye mu ndirimbo zikunzwe cyane hano mu rwanda hariyo Madina, Ndacyashidikanya, Body, Birandenga n’izindi nyinshi yagiye ashyira hanze. Akaba yizeye adashidikanya ko agomba guhagararira u Rwanda neza dore ko afite n’indirimbo yitwa Body yakoranye na Rabadaba yagiye ihatanira ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.

Abinyujije kuri Instagram yemeje ko afite igitaramo muri Kampala

 

Jody akunze kujya gushigikira bagenzi be mu bitaramo

Comments

comments