ImyidagaduroIyobokamana

Jean Claude Ndayishimiye wamenyakanye kuri Radio Authentic yibarutse ubuheta

Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Jean Claude Ndayishimiye, n’umufasha we Courtney Alisha Cole bibarutse umwana w’umukobwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri 2017 nibwo inkuru y’uko Jean Claude Ndayishimiye n’umufasha we bibarutse yasakaye maze uyu mugabo ubusanzwe uba muri leta zunze Ubumwe za Amerika atangaza ko  yishimiye kwibaruka.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko yishimye by’ikirenga  ndetse anashimira Imana kuba ibahaye umwana muzima.

Yagize ati”Mudufashe gushima Imana, iduhaye umwana mwiza w’umukobwa. Ameze neza na mama we ameze neza.Icyubahiro kibe icyayo none n’iteka ryose, Amen.”

Uyu mwana w’umukobwa bibarutse aje akurikira uwo  bibarutse tariki 1/2/2012  ahagana saa sita na 45 za mu gitondo (00:45 am) muri Amerika  [ku isaha y’u Rwanda 09:45am] .  uyu mwana w’umuhungu bakaba barahise  bamwita Ndayishimiye Liam Solomon.

Jean Claude Ndayishimiye na Courtney Alisha Cole (Umunyamerikakazi)   basezeraniye mu rusengero rwa Zion Temple i Kigali, tariki 26/03/2011 kubana akaramata.

Claude ubwo yibarukaga imfura ye Liam

Jean Claude Ndayishimiye yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari afite inzu imurika imideli yitwa Premier Model Agency[PMA], yanakoze mu itangazamakuru kuri Radio ya gikirisitu ya Authentic.

Uretse ibyo uyu mugabo ni n’umubyinnyi w’indirimbo gakondo akaba afite  itorero ryitwa “IHIRWE STYLE” afatanije na mugenzi we Ngenzi Yvan. Iri totero ribyina kandi rikaririmba bya Kinyarwanda mu makwe no mu birori bitandukanye rikanaririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Ubuheta bwa Jean Claude bibarutse uyu munsi
Claude na Courtney ku munsi w’ubukwe bwabo basezeraniye i Kigali

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger