AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Jay Polly, Green- P, Junior na The Benjamins bari mu mazi abira

Jay Polly, Green P, Junior Multisystem ndetse na Gilbert The Benjamin bagiye gushyikirizwa ubutabera, nyuma y’icyaha cy’uburiganya baregwa na n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment.

Amakuru avuga ko umuyobozi wa Touch hari amafaranga yagiye aguriza aba bahanzi ndetse n’aba batunganyamuziki umwe ku wundi, gusa bikarangira atishyuwe ndetse bikaba bisa n’aho bamwambuye.

Nyuma yo kubona ko aba banyamuziki badafite ubushake bwo kumwishyura, umuyobozi wa Touch ngo yaba agiye kwiyambaza inkiko kugira ngo abashe kwishyuza aba bahanzi.

Amakuru aturuka muri Touch avuga ko Jay Polly abarimo 700 000Frw, Green P we akababamo miliyoni y’amanyarwanda, Gilbert The Benjamin wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi we akabamo umuyobozi wa Touch muliyoni eshatu, mu gihe Junior Multisystem we akurikiranweho kuva muri Touch Entertainment atarangije amasezerano yari afitanye na yo.

Jay Polly yishyuzwa n’umuyobozi wa Touch 700 000 Rwf.

Umwe mu batanze aya makuru yavuze ko aba bagabo uko ari bane cyo kimwe n’abandi barimo ideni iyi nzu n’umuyobozi wayo bagiye kugezwa mu butabera cyane ko ibimenyetso birimo inyandiko bagiye bagirana bigihari kandi biri mu bizifashishwa imbere y’amategeko.

The Benjamins akurikiranweho kwambura miliyoni eshatu.

Uyu yanavuze ko ibikenewe byose byamaze gukusanywa ndetse ko kuri ubu byashyikirijwe umunyamategeko, igisigaye akaba ari ukwiga kuri ibi birego ku buryo isaha n’ isaha ikirego cyatangwa mu nkiko bityo aba banyamuziki bagahamagazwa imbere y’amategeko aho bazaburana iby’aya mafaranga mu minsi ya vuba.

Junior Multi system wambaye ingofero itukura arishyuzwa ibikubiye mu masezerano y’akazi yataye atarangije.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger