AmakuruPolitiki

Iyo nza kuba nkiri Umuyobozi w’Ingabo nagombaga guhita njya kureba Gen. Makenga_Gen.Muhoozi

Umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni uzwi na benshi Gen Muhoozi Kainerugaba,akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano,yavuze ko yari guhura na Gen Sultan Makenga ukuriye M23 bakaganira ngo kuko ari umurwanyi ukomeye.

Uyu musirikare ukomeye ukunze kutavugwaho rumwe kuri Twitter,yahavugiye ko yari kujya kureba Gen Makenga bakaganira kuko ngo bari kumvikana.

Yagize ati “Iyo nza kuba nkiri Umuyobozi w’Ingabo, nagombaga guhita njya kureba Gen. Makenga. Ni umurwanyi ukomeye kandi nizera ko twari kumvikana.

Niba twari twiteguye kuganira na Joseph Kony (uyu yarwanyaga Uganda, ayobora inyeshyamba zitwa Lord Resistance Army), kuki bitaba kuri M23?”

Gen Muhoozi akunze kugaragaza ibitekerezo bidasanzwe yaba ku nyeshyamba za M23 cyangwa ku kwibasira ibindi bihugu,dore ko mu minsi ishize yavuze ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu cyumweru kimwe bigatuma benshi bacika ururondogoro ndetse se Museveni amusabira imbabazi.

Ibi kandi byatumye akurwa ku mwanya wo kuba umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger