AmakuruImikino

Italy: Menya ibyababaje Zlatan wasezeye gukina umupira w’ amaguru

Zlatan Ibrahimovic ni rurangiranwa mu mupira w’ Amaguru mu burayi kubera ubuhanga mu mikinire ye ndetse no mu mitsindire. Zlatan ni umukinnyi w’ Ikipe y’ Igihugu cya Suede ndetse akaba yari umukinnyi wa AC Milan.

Yasezeye ku Cyumweru tariki ya 4 Kamena 2023 nyuma y’ umukino AC Milan yatsinzemo Verona ibitego 3-0. Yatsinze ibitego byose hamwe 511 harimo 62 yatsindiye ikipe y’Igihugu ya Suede yatsinze mu mikino 122 yayikiniye.

Zlatan yakinnye muri Paris St Germain, Manchester United na Ac Milan, Barcelona, Juventus, Ajax, Intel Milan, Malmo na Los Angeles Lakers yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika atwara ibikombe 34 birimo 14 bya Shampiyona.

Asezeye afite imyaka 41 kuko yavutse tariki ya 3 Ukwakira 1981 akaba yari umukinnyi utsinda ariko aciye ku kaboko k’ ibumoso(11). Nubwo ari umukinnyi w’ igihangange ariko ashoje gukina adatwaye champions League n’ unwo yaranye ibindi bikombe n’ amakipe yakinnyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger