Amakuru

Italie: WFP yabonye umuyobozi mushya

None kuwa Gatatu tariki 5/Mata/2023 Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi i Roma mu Butaliyani (WFP:World Food Program/PAM:Programme Alimentaire Mondiale) ryabonye umuyobozi mushya ari we Cindy H. McCain wagiye muri izi nshingano.

Asimbuye David Beasley warangije manda y’ imyaka itanu ejo ku wa Kabiri tariki ya 04/Mata/2023. Cindy Mccain agiye kuri uyu mwanya none ariko akaba yari yarawushyizweho ku itariki 1 Werurwe 2023.

Cindy Lou McCain ni Umunyamerika wavutse ku itariki 20 Gicurasi 1948 mu Mujyi wa Phoenix, muri Leta y’ Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’ America. Yashakanye na  nyakwigendera John McCain wabaye senateri wa Amerika muri manda esheshatu maze 2008  akaniyamamariza kuba perezida wa Amerika mu 2008 ariko akaba  yapfuye mu 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger