Ismaila Diarra wahoze akinira Rayon Sports yerekeje muri AFC Leopards

Umunya-Mali Ismaila Diarra wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yamaze kwerekeza mu kipe ya AFC Lepards yo mu gihugu cya Kenya.

Diarra wamenyekanye muri Rayon Sports nka Bigango, ytasinye anmasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’i Nairobi itozwa n’Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre.

Ni nyuma yo gutandukana n’ikipe ya CABBA yo mu kiciro cya mbere muri Algeria yari yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu muri Kanama 2018, gusa bikarangira atandukanye na yo mu minsi ishize kubera umusaruro muke.

Si ubwa mbere Diarra yari yifujwe n’ikipe ya AFC Leopards, kuko muri 2016 byari byavuzwe ko uyu rutahizamu yari yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe n’igice, gusa bikarangira Rayon Sports yanze kumurekura kuko yemezaga ko uyu munya-Mali akiri umukinnyi wayo.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.