AmakuruImyidagaduro

Isimbi washakaga kuba Miss Rwanda 2019 yifotoje yambaye ubusa buri buri

Isimbi Noeline wamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntahirwe, yifotoje yambaye ubusa buri buri.

Uyu mukobwa yamenyekaniye ku nkuru iteye agahinda yasohotse tariki 25 Ukuboza 2018 ubwo yari agiye kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2019 uburebure bwe bukamubera imbogamizi kubera ko atari agejeje kuri metero zasabwaga.

Mu buhamya yatanze ku buzima bwe yagarutse ku buryo yabaye ku muhanda , kumansura mu tubyiniro no kugirira urugendo muri Afurika y’Epfo mu buryo bugoranye cyane, icyo gihe abantu benshi bamugiriye impuhwe.

Icyo gihe yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwirinda ubucuruzi bukorerwa abana b’abakobwa. Miss Rwanda ni umukobwa ugomba kuba afite  bwiza, ubwenge n’umuco, mu gihe gutangaza amafoto nk’aya bishobora gufatwa na bamwe nko gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri uyu mukobwa yshyize amafoto ye kuri Instagram yambaye ubusa buri buri, haracyibazwa niba ari we wayashyize hanze cyangwa hari uwaba yakoresheje Konti ye. Nta yandi mafoto ye ahari keretse aya yambaye ubusa ndetse uko iminota yicuma ari gushyiraho andi.

Ayashyize hanze kandi hari itangazo Minisiteri y’umuco na Siporo yashyize hanze ibuza abantu gushyira ahagaragara amashusho y’urukosazoni. Teradignews yagerageje kumuhamagara ngo imubaze niba ari we wayashyize hanze ariko ntibyakunda kuko telefoni ye igendenwa yari ijimije.

Isimbi Noeline yatangaje ko ku myaka icyenda ari bwo yavuye iwabo i Rwamagana ajya i Kigali atangira ubuzima bwo kuba mayibobo, aha akaba yarakoreye mu Kiyovu cy’abakire, aha yahakoreye imyaka ibiri bitewe n’uko yakuze nta rukundo rw’ababyeyi afite yewe abona ntawe umwitayeho. Yagiye i Kigali aje gushaka amaramuko. Isimbi yiyemerera ko yafungiwe ahantu hanyuranye kandi henshi muri icyo gihe.

Ubwo yari afite imyaka 11 Isimbi yaje gufatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco cy’abana bo ku muhanda i Musanze, aha akaba yarahavuye afite imyaka 13. Ibyo yabonye mu myaka yari afite uyu mukobwa wari ukiri umwana byatumye yigira inama yo guhunga u Rwanda ngo ajye gushakisha hanze yarwo. Yanyuze Uganda yerekeza muri Kenya agenda nk’impunzi yo muri Congo.

Akigera muri Kenya naho ntiyorohewe kuko yaje gutabwa muri yombi amara amezi 9 yose afunze kubera kutagira ibyangombwa. Nyuma Isimbi avuga ko yaje kugarurwa mu Rwanda noneho ashaka ibyangombwa yerekeza atyo muri Kenya abifite ahamara indi myaka ine.

Nyuma y’iyi myaka yamaze muri Kenya yaje kwigira inama yo kujya muri Afurika y’Epfo aho yagombaga gushakira ubuzima bwiza nk’Uburayi bwa Afurika. Nairobi kugera muri Afurika y’Epfo uyu mwana w’umukobwa yakoze urugendo rw’amezi abiri mu modoka cyane ko nta byangombwa yanagiraga yagendaga akwepa akwepa ku mipaka. Muri iki kiganiro yatuganirije uko yageze muri Afurika y’Epfo agahurika agashakisha imibereho kugeza ubwo abonye akazi ko kubyina mu tubyiniro imbyino inaha zitwa ibimansuro.

Aha yari yagiye kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019

Twitter
WhatsApp
FbMessenger