AmakuruImyidagaduro

Isimbi Noelline yinjiye muri sinema ya Tanzania

Umunyarwandakazi Isimbi Noelline wari mu bahatanira ikamba rya Miss  Rwanda 2019, nyuma akaza kuvugwa cyane ku mbuga nkorambaga kubera amafoto agaragaza ubwambure bwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye gukina filimi y’uruhererekane yitwa ‘Mahaba’ muri Tanzania.

Isimbi nyuma yo kuvugwaho byinshi mu Rwanda , kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukina filime y’uruhererekane yitwa Mahaba y’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Tanzania witwa Mwijaku. Isimbi avuga  ko ari we wafashe iya mbere asaba Mwijaku ko yamufasha kwinjira mu ruhando rwa sinema.

Mwijaku yavuze ko bemeye gukorana na Isimbi nyuma yo kubona ko ari umukobwa ushoboye kandi uzaryoshya filime ye.

“ Ntabwo twahubutse, twakiriye ubutumwa buva mu Burundi no mu Rwanda na Kenya burenga 1000 ariko twabonye uyu Isimbi. We afite itandukaniro abantu bakomeze bakurikirane filime ya Mahaba, hari ikintu gikomeye yazanye.”

Uyu mukobwa w’imyaka 20 ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019 , gusa ntiyarenga amajonjora , yaje gutanga ubuhamya bw’ubuzima bukomeye, agaragaza uburyo yabaye mu muhanda akiri muto, akaba impunzi mu bihugu bitandukanye, afungirwa muri Kenya kugeza aho akoze urugendo rw’amezi abiri ajya muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko akiri mu Rwanda yafunzwe inshuro zitandukanye ndetse agera n’aho ashinja uwari Minisitiri w’Urubyiruko, Pratais Mitali, kubigiramo uruhare. Ubuhamya bw’uyu mukobwa bwakoze benshi ku mutima ariko nyuma biza gukemangwa ko yaba abeshya.

Ibintu byaje gukomera cyane ubwo uyu mukobwa yashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa abantu benshi batangira kuvuga ko adashobotse ndetse imyitwarire ye idahwitse gusa hari bamwe basa n’abamushyigikira bavuga ko umubiriwe afite kuwufata uko ashaka.

Iyi myambarire yatumye benshi bamukuraho icyizere

Bimwe mu byatumye uyu mukobwa avugwa cyane mu Rwanda ni amafoto ataravuzweho rumwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger