AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ishimwe rya Perezida Kagame kuri Perezida w’Ubufaransa wamutumiye mu nama ya G7

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron n’abandi bakuru b’ibihugu bya G7 ku bw’umwanya bahaye umugabane wa Afurika mu nama ya G7.

Iyi nama yari ihuje ibihugu birindwi bifite ubukungu bukomeye kurusha ibindi ku isi ( Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuyapani), yaberaga mu mujyi wa Biarritz mu Bufaransa kuva ku wa 24 Kanama kugera ku mugoroba w’ejo ku wa 26 Kanama.

Uretse u Rwanda, abakuru b’ibihugu bya Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Burkinafaso na Niger byo ku mugabane wa Afurika na byo byari byatumiwe muri iyi nama.

Insanganyamatsiko nyamukuru y’iyi nama kwari ukurwanya ubusumbane, gusa hanaganiriwemo uburyo ibibazo bitandukanye byugarije isi byashakirwa umuti.

Perezida Kagame yagize ati” “Ndashimira Perezida Emmanuel Macron n’abayobozi ba G7 ku bwo kudutumira nka Afurika kugira ngo dutekereze kandi dukorere hamwe mu guhangana n’ibibazo bitandukanye Isi ifite. Niko bikwiye kugenda.”

Perezida Kagame yanashimiye abayobozi b’Afurika bitabiriye iyi nama, barimo Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso. Yashimiye kandi Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina.

Aba bose perezida Kagame yabashimiye ku kuba barahagarariye neza Afurika mu nama ya G7.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger