Amakuru ashushyePolitiki

Isezerano rya Mpayimana Philippe kuri Perezida Kagame wamuhaye inshingano nshya

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uheruka kumuha inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, amwizeza kutazigera atatira igihango.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2017 yagizwe impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Inshingano uyu munyapolitiki yahawe zemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 12 Ugushyingo iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Uyu mugabo abinyujije kuri Twitter ye, yasezeranyije Umukuru w’Igihugu ko atazigera atatira igihango.

Ati: “Murakoze cyane Nyakubahwa Paul Kagame ku mirimo mwanshinze muri Ministeri ya MINUBUMWE. Mbijeje ko ntazatatira igihango! Imana ikomeze ikongerere imigisha, Murakoze!”

Mpayimana yamenyekanye muri 2017 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba uwa kabiri n’amajwi 0.73%, inyuma ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Yaniyamamarije kuba umudepite gusa na bwo ntiyagira amajwi yo kumuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger