AmakuruImikino

Irambona Eric agiye kujyana mu rukiko ikipe yahoze akinira

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021-2022 utangira, ikipe ya Kiyovu Sports yirukanye Irambona Eric wari uyimazemo umwaka umwe ariko ntabwo yayikiniye bitewe n’uko yari yaragize ikibazo cy’imvune.

Irambona Gisa Eric ukina ku mwanya wa myugariro uca ku ruhande rw’ibumoso agiye kujyana mu rubanza ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuva yakwirukanwa mu ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo ajya asiba ku kibuga iyi kipe ikoreraho imyitozo, ndetse yamaze gufata umwanzuro wo kuyirega kugira ngo ahabwe indishyi y’akababaro bitewe n’uko yirukanwe nabi.

Biravugwa ko ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bashobora kwicarana n’uyu mukinnyi bagasesa amasezerano neza akagira amafaranga ahabwa kugira ngo atabajyana mu rubanza.

Irambona Eric yari yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2020 nyuma y’igihe kinini akinira ikipe ya Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger