AmakuruPolitiki

Iperereza ryahamije ko ubwicanyi bwashinjwaga RDF bwakorewe i Kishishe na Bambo bwakozwe na M23

Iperereza ry’ibanze ryakorewe hafi y’uduce twa Kishishe na Bambo muri Rutshuru rivuga ko abasivile bagera ku 131 bishwe na M23 muri utwo duce ikoresheje “amasasu n’intwaro gakondo”, nk’uko MONUSCO ibivuga.

Iryo perereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO hamwe ishami rya ONU ry’uburenganzira bwa muntu muri DR Congo rivuga ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo kuwa kabiri ndetse no kuwa gatatu tariki 29 na 30 Ugushyingo(11).

Umutwe wa M23 wahakanye ubwicanyi bwa Kishishe, wavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura n’abasivile umunani batanze amazina yabo mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku cyumweru.

M23 ivuga ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa tariki 30, igashinja leta “kwivuguruza mu mibare y’abapfuye” no “kwita inyeshyamba zishwe abasivile”.

Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, MONUSCO ivuga ko imibare y’ibanze y’abishwe na M23 i Kishishe na Bambo abasivile 131 barimo abagabo 102, abagore 17, n’abana 12, kandi ko “nibura abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu”.

Itangazo ryayo rivuga ko ubwo bwicanyi “n’ubusahuzi” byakozwe “mu kwihorera” nyuma y’imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba za FDLR-FOCA, imitwe ya Mayi-Mayi Mazembe na Nyatura muri ako gace.

Abakoze iri perereza bavuga ko batageze i Kishishe na Bambo ahabereye ubwicanyi kuko hagenzurwa na M23, ko babajije abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi ahari ikigo cya MONUSCO muri 20 km uvuye i Kishishe.

Abaturage ba DR Congo bamagana ko MONUSCO yananiwe inshingano zayo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse bagasaba ko itaha.

Abategetsi ba DR Congo bavuga ko ubwicanyi bwabereye Kishishe na Bambo bizakorwaho iperereza nk’“ibyaha by’intambara” bashinja M23 nk’uko bitangazwa na BBC.

Kuwa gatatu i Kinshasa habaye misa yo gusabira abiciwe i Kishishe yitabiriwe na bamwe mu bategetsi mu nzego za leta, ibikorwa byateguwe na leta byo kwamagana ubwo bwicanyi kandi byabereye mu yindi mijyi nka Goma na Bukavu.

Umutwe wa M23 uvuga ko wemeye gushyira intwaro hasi no kuva mu bice wafashe ariko ukabikora umaze kuganira n’ingabo z’akarere hamwe n’abahuza mu kibazo cya Congo.

Igisirikare cya Congo Kinshasa giheruka gusohora itangazo rivuga ko ubu bwicanyi bwo ku wa 29 Ugushyingo bwaguyemo abantu babarirwa muri 50, kibwegeka ku barimo Ingabo z’u Rwanda na M23.

Iby’iyi mibare cyakora cyo bikomeje guhinduka, dore ko Minisitiri w’Itumanaho muri RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya ; yaraye atangarije inama y’abagize Guverinoma ya Congo ko abishwe barenga 100.

Bivugwa ko muri bariya basivile harimo n’abana batoya biciwe mu kiliziya bari hamwe n’ababyeyi babo.

Inkuru yabanje

Umutwe wa M23 wavuze ku bwicanyi bushinjwa ingabo z’u Rwanda i Kishishe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger