AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Intare FC yahaye Gicumbi amahirwe yo kugaruka mu kiciro cya mbere

Ikipe ya Intare FC yari yatsindiye kuzamuka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere yatangaje ko itakiyikinnye, biha amahirwe ikipe ya Gicumbi FC yari yamanutse mu cya kabiri amahirwe yo kugaruka mu kiciro cya mbere.

Iby’aya makuru byemejwe na Antoine Dusingizimana usanzwe ari umunyamabanga wa Gicumbi FC, watambukije ubutumwa buvuga ko Ikipe y’Intare itagikinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere ngo kuko icyo igiye kwitaho ari ukuzamura impano z’umupira w’amaguru.

Ubutumwa bwa Antoine bwagiraga buti”Mwaramutse bayobozi dusangiye kubaka Gicumbi, n’abakunzi bayo. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye! Mu izina ry’ubuyobozi bwa Gicumbi FC ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bw’Intare FC cyane cyane President wayo Nzamwita Vincent De gaulle kuba hamwe n’umuterankunga we, bafashe ikemezo cyo kuguma mu iterambere ry’umupira w’amaguru baguma muri gahunda yo guha abana amahirwe, bafata icyemezo cyo kuguma mu kiciro cya kabiri.

“Bityo biha Gicumbi FC amahirwe yo kongera gukina shampiyona y’ikiciro cya mbere 2018/2019! Abanya Gicumbi n’abakunzi bayo ni igihe cyo kwitangira ikipe ikongera ikagarura ibyishimo mu bakunzi bayo.”Umunyamabanga Uhoraho wa Gicumbi FC
DUKUZIMANA Antoine”

Kugaruka kwa Gicumbi bisa n’aho bitatunguranye kuko abenshi barimo n’abayobozi ba Intare FC batari bazi neza niba iyi kipe izakina ikiciro cya mbere cyangwa itazagikina. Urugero, nk’umutoza w’iyi kipe Emmanuel Rubona ubwo yabazwaga niba iyi kipe iramutse izamutse yakina ikiciro cya mbere, yavuze ko ibyo kugikina ntabyo azi, ko inshingano yahawe ari izo gutoza abana b’iyi kipe bakagera ku rwego rwiza.

Gicumbi FC si yo kipe ya mbere ihawe amahirwe yo gukina ikiciro cya mbere kandi yari yaramanutse kuko Etincelles FC byigeze kuyibaho, mu gihe muri 2017 Kiyovu Sports na yo yari izi ko izakina ikiciro cya kabiri, gusa bikarangira Isonga FC yari yakatishje itike yo gukina ikiciro cya mbere bikarangira ivuze ko itakigikinnye bityo Kiyovu igahita igaruka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger