Amakuru ashushyeUbukungu

Inoti nshya ya 500 n’iyi 1000 zifite agashya

Banki Nkuru y’Igihugu igiye gushyira hanze inoti nshya za 500 na 1000 zizaba zifite umwihariko ukomeye wo guhanagurwa igihe zanduye.

Izi noti zizasimbura izari zisanzwe zirimo inoti y’amafaranga igihumbi n’iya magana atanu zasohotse mu 2015 zifite inenge yo gucika ku buryo bworoshye.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru yemeje amateka abiri ya Perezida arimo rimwe rishyiraho inoti nshya y’amafaranga igihumbi n’irindi rishyiraho iy’amafaranga magana atanu.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye abanyamakuru ko izi noti zizahindurwa kugira ngo zihuzwe n’ikoranabuhanga rigezweho maze zikorwe mu buryo buramba kandi zikomeye ku buryo niyo zakwandura bishoboka ko zahanagurwa.

Yagize ati “Iri teka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 na 1000, rihuza ugusimbuza izamaze kuva ku isoko kugira ngo haboneke inoti zihagije zikenewe ku isoko ariko harimo no kuzihindura cyane cyane hibandwa ku gushaka inoti ikoranywe ubuhanga kurushaho kuko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, ishobora kuramba, itangirika vuba, ishobora kwandura ukaba wanayihanagura, ikaba yatinda ku isoko bityo ntibinahenda guhora dutumiza izindi, ariko noneho no gushyiramo ikoranabuhanga riteye imbere kurushaho ku buryo kuyigana birushaho gukomera”.

U Rwanda rwamaze kwishyura inganda zikora amafaranga kugira ngo zisohore izi noti zisimbure izi zari zisanzwe ku isoko.

Ibi binabaye nyuma y’igihe kirekire abanyarwanda bacuga ko inote ya 500 n’iyi 100o zabaye nkeya ku isoko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger