AmakuruImyidagaduro

Inkuru nziza ku bakunzi b’umuhanzi Koffi Olomide

Umuhanzi Antoine Christophe wamenyekanye nka Koffi Olomide muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no hanze yayo Ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwasomye umwanzuro ku rubanza aregwamo guhohotera abakobwa bahoze ari ababyinnyi be.

Uyu muhanzi w’icyamamare Koffi mbere yitabye urukiko rwa Versailles ku wa 25 Ukwakira 2021, ku byaha aregwa byo gushimuta ababyinnyi be bane no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu 2019 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 gusa ntiyigeze atabwa muri yombi dore ko Atari yanitabiriye iburanisha.

Mu bujurire Koffi Olomide yaburanye ahakana ibyo ashinjwa, ariko ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka umunani.

Kuri ubu Inkiko zo mu bufaransa mu ijoro ryo kuwa 13 Ukuboza 2021 , zamaze guhamya ko Umuhanzi Koffi Olomide ari umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ababyinnyi kazi be.

Urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwagize umwere uyu muhanzi kuko abatangabuhamya bashinjaga uyu mugabo w’imyaka 65, bavuguruzanyaga.

Uru rukiko ariko rwamuhamije ibyaha byo kubabuza uburenganzira no kubafungirana, akatirwa gufungwa imyaka itatu isubitse..

Koffi Olomide yireguye avuga ko ibyo kubuza aba bakobwa kugira aho bajya yabikoze kugira ngo badatoroka bakanga gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ibyo kubasambanya nabyo yavuze ko bitigeze bibaho kuko nta nshuro n’imwe yigeze aba ari kumwe nabo nta wundi muntu uhari.

Ibirego kuri Koffi Olomide byatanzwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2013 aho bivugwa ko ibyaha byo gusambanya ababyinnyi be ku ngufu no kubashimuta byabaye hagati y’umwaka wa 2002 na 2006.

Mu 2019, Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwamukatiye imyaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

Uyu muhanzi yaregwaga ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Koffi Olomidé bavugaga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.

Koffi aheruka kuririmbira mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2021. Mbere y’igitaramo hazamutse amajwi asaba ko gihagarikwa, bitewe n’ibi birego yashinjwaga.

Nyuma uyu muhanzi yari anafite igitaramo muri Kenya, ariko kiza guhagarikwa by’igitaraganya, bivugwa ko byatewe n’ikibazo cy’ibyangombwa ariko bamwe ntibatinye no kubihuza n’amajwi yari muri Kenya yifuzaga ko kitaba kubera ibi byaha uyu mugabo yashinjwaga.

Koffi Olomide yagizwe umwere kubyaha yari akurikiranweho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger