AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Inkuru Ishyushye: Umunyamakuru Kamili Athanase wo kuri Radio Rwanda niwe utorewe kuba Meya w’akarere ka Gicumbi

Kamili Athanase wamamaye nk’umunyamakuru wa Radio Rwanda cyane kuri ubu amaze gutorerwa kuba Meya mushya w’akarere ka Gicumbi nyuma yo kweguzwa kwa Jean Claude Karangwa Sewase wari watorewe kuba Meya w’agateganyo ariko akegura nyuma y’iminsi 6 yaramaze atorewe uyu mwanya.

Kayombya Dieudonne, Perezida wa Njyanama mu karere ka Gicumbi, amaze gutangaza ko abajyanama b’akarere bahuriye mu nama idasanzwe kuri uyu wa gatanu nkuko byari byatangajwe maze batora Kamili Athanase ngo abe ariwe uyobora akarere by’agateganyo muri iyi minsi, nyuma y’uko Jean Claude Karangwa Sewase yeguye kuri uyu wa Kane.

Kamili Athanase, umaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru by’umwihariko kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, yamenyekanye mu ishami ry’amakuru mu kiganiro “Wari uzi ko?”. kuri ubu abaye umunyamakuru wa kabiri wakoreye Radio Rwanda nyuma agahabwa kuyobora akarere, nyuma ya Paul Jules Ndamage wahoze ayobora akarere ka Kicukiro.

Mu mezi abiri gusa ashize abayobozi b’uturere twa Rusizi,Ruhango, Umujyi wa Kigali, Nyabihu,Gicumbi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru barimo na ba Visi Meya babo bamaze kuva ku buyobozi, bamwe bavuga ko begujwe abandi bakaba baragaragaje ko beguye ku mpamvu zabo bwite kandi Bikomeje guhwihwiswa ko iyi nkubiri hari n’utundi turere iza gukomerezamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger