AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

INKURU IGEZWEHO: Mu masaha make ari imbere Perezida wa Gabon Ali Bongo ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba mukanya kari mbere aragirira uruzinduko mu Rwanda ruganije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018 biteganyijwe ko perezida Paul Kagame arakira mugenzi we wa Gabon,Ali Bongo utegerejwe i kigali dore ko yahaherukaga mu mwaka wi 2016 muri kamena aho yari yitabiriye inama yiga ku mugambi wo kugira umugabane wa Afurika isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa” ndetse icyo gihe arikumwe na Perezida paul kagame bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’ibihugu byombi bidatinze na Perezida Paul Kagame ku itariki ya 28 Ukwakira 2016 nawe yaje kugirira uruziduko muri Gabon mu buryo bwo gukuza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Gabon w’imyaka 59 yanitabiriye kandi irahira rya perezida kagame mu muhango wabaye ku itariki ya 18 kanama 2017,kuri ubu perezida kagame na perezida Ali Bongo baherukaga guhurira mu nteko rusange ya 30 y’abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) mu 2018 kuri ubu perezida kagame anabereye umuyobozi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger