AmakuruImyidagaduro

Inkumi Karera Hassan wakiniraga APR FC yadimbuje umugore we yamwandagaje bikomeye imugereranya n’bwebwe

Uwahoze ari umukinnyi wa APR FC, Karera Hassan yatandukanye n’uwari umugore we Mutoni Diane babanaga muri Finland amusimbuza inkumi yitwa Lilly (Liliane) aho batangiye no guterana amagambo.

Mu Gushyingo 2021 ni bwo Karera Hassan yafashe rutemikerere yerekeza muri Finland asanzeyo Umutoni Diane, umugore we bari baranasezeranye imbere y’amategeko.

Amakuru aturuka muri Finland avuga ko aba bombi bamaze ukwezi kurenga baratandukanye aho ubu aryohewe n’urukundo rwa Lilly.

Ubwo Karera Hassan yagiraga isabukuru y’amavuko, tariki ya 15 Ukwakira 2022 Lilly yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ari kumwe Karera Hassan ubona bishimye cyane maze aherekezwa n’amagambo agira ati “umuhungu wagize isabukuru, ntidushaka abadutesha umutwe!”

Nyuma y’ubu butumwa nibwo Umutoni Diane na we yeruye avuga ukuri ko yatandukanye na Karera Hassan aho yamushimiye ibihe byose bagiranye.

Ati “Ndabizi ko buri gihe ubuzima bwanjye mbugira ibanga ariko kuri iyi nshuro ndashaka ko inshuti zimenya ukuri kubancanzwe n’irangamimerere yanjye. Benshi muri mwe murabizi ko nari mfite umugabo w’igikundiro ubu nshimira buri kimwe, umwanya yampaye, imigisha yazanye mu buzima bwanjye, ibyishimo ndetse n’umubabaro. Ariko ntabwo tukiri kumwe, ntabwo cyari icyemezo cyoroshye ariko byari ngombwa. Ndamwifuriza amahirwe, ubuzima bwuzuye imigisha.”

Nyuma y’ubu butumwa, Lilly ntabwo na we yaripfanye yahise aza asa n’ushaka kumushotora amubwira ko biteye isoni kubengwa muri iki kinyejana, ngo ingunguru irimo ubusa ni yo isakuza.

Ati “Umva indobo irimo ubusa irasakuza cyane. Ese urumva bidateye isoni kubengwa muri iki kinyejana, wakomeje ukaba uwo mu bikari n’amasafuriya ukareka kwirirwa uta umwanya wawe ku bantu batigeze bagira uruhare mu gutana n’umugabo wawe.”

“Ugabanye ayo maganya ya we n’uko kumoka kwa we kuko urasa n’imbwebwe yabuze sebuja ifite impungenge z’uko iraza kubura iposho ya saa sita. Fungura amaso ya we ureke kungendaho kuko nta ruhare mbifitemo.”

Karera yavuye mu Rwanda yari yarasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka 2 muri 2019, hari nyuma y’igihe gito yongereye andi masezerano y’imyaka 2 yagombaga kuzarangira muri 2023.

Icyo gihe ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko bwamuhaye uruhushya ariko azagaruka agakinira iyi kipe, gusa ntiyigeze agaruka.

Amakuru avuga ko ubu Karera Hassan arimo gushaka uburyo yabona ibyangombwa byo gukorera muri Finland cyane ko ibyo yari yabonye mbere abifashijwemo n’umugore we we utuyeyo birimo kugana ku musozo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger