Amakuru

Inkingo za Pfizer zigiye gutangira gukorerwa muri Afurika y’epfo

Igihugu cya Afurika kigiye gutangira kujya gikora inkingo za Coronavirus zo bwoko bwa Pfizer ni nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo cyitwa Biovac Institute cyo mu gihugu cya Afurika ndetse n’inganda zirimo BioNTech na Pfizer.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Afurika y’epfo, byavuze ko aya masezerano yasinywe hagati ya kiriya kigo ndetse na ziriya nganda zikora inkingo bigiye gufasha kiriya gihugu kujya gikora inkingo zizafasha umugabane w’Afurika kujya babona inkingo hafi bidasabye kuzitumiza hanze yawo.

Ubusanzwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo hasanzwe hakorerwa inkingo za Johnson & Johnson mu kigo Aspen Pharmacare gusa bikaba ari ubwa mbere muri Afurika hagiye gukorerwa inkingo zikoresha uburyo bwa Messenger RNA (mRNA) mu guha umubiri amakuru kuri virusi n’ubushobozi bwo kuyirwanya, aho kwifashisha uturemangingo twa virusi nk’uko bimeze ku zindi nkingo.

Afurika y’epfo: Imibare y’abahitanwe n’imyigaragambyo ikomeje kwiyongera cyane

Nkuko amakuru ahari aravuga ko ikorwa rya ziriya nkingo mu gihugu cya Afurika y’epfo riteganijwe kuzatangira umwaka utaha wa 2022, aho ibikoresho bizajya byifashishwa mu ikorwa ry’inkingo bizajya bituruka hanze y’Afurika ariko bitunganirizwe mu gihugu cya Afurika y’epfo, ikorwa rya ziriya nkingo rikaba ryitezweho kuzafasha umugabane w’Afurika kubona inkingo zihagije zahakorewe kandi zigenewe uyu mugabane dutuyeho.

Uyu munshinga ukaba uri mu gahunda zo gufasha umugabane w’Afurika kujya bikorera inkingo, aho bateganya kubaka inganda mu bihugu birimo u Rwanda, Senegal ndetse n’igihugu cya Afurika y’epfo cyamaze kugirana amasezerano n’inganda zikora inkingo z’icyorezo cya Coronavirus zo mu bwoko bwa Pfizer.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger