AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’u Rwanda zari mu myitozo muri Bangladesh zagarutse I Kigali

Ingabo z’u Rwanda zari zaritabiriye imyitozo mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro, zagarutse I Kigali kuri uyu wa 13 Werurwe nyuma y’ibyumweru bitatu zari zimaze muri Bangladesh.

Iyi myitozo mpuzamahanga mu gucungu amahoro yiswe “Shanti Doot-4” cyangwa “Ambassadors of peace” yari yatangiye ku wa 27 Gashyantare, ikaba yashojwe kuri uyu wa mbere ku wa 12 Werurwe 2018 mu kigo cya Bangladesh gitanga ubufasha mu myitozo yo kugarura amahoro (BIPSOT).

U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika cyari kiri muri iyi myitozo, mu bihugu 24 byari byaitumiwemo, iyi myitozo ikaba yari yiganjemo ingabo zikomoka ku mugabane wa Azia, ingabo z’Ubwongereza ndetse n’iza Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi myitozo yateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga mu rwego rwo guhuza imbaraga ngo hahashywe ibibazo byu’umutekano muke byugarije isi hatangawa imyitozo y’ibanze mu kubungabunga amahoro.

Mu muhango usoza iyi myitozo, Professor Dr Gawher Rizvi, umujyanama wa Minisitiri w’intebe wa Bangladesh mu by’ububanyi n’amahanga yavuze ko iyi mitozo yahaye ibihugu bitandukanye gusangira ubumenyi  mu byo kubungabunga amahoro, anasaba ingabo zayitabiriye gukomeza kugirana ubucuti.

Professor Dr Gawher Rizvi asezerera ingabo zari zitabiriye imyitozo.

Yagize ati” Nimusubira imuhira muzakomeze ubu bucuti kandi muzagumye gusangira ubumenyi n’ibikorwa”.

Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Theodore Gakuba wari uziyoboye akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe kuri uyu wa 13 Werurwe 2018, yavuze ko amasomo y’ingenzi bigiye muri iyi myitozo ari ayo gusangira ubumenyi n’ibisirikari mpuzamahanga ndetse n’ubumenyi mu byo kubungabunga amahoro.

“Imyitozo yibanze ku kurinda abaturage, cyane abagore n’abana, imyitwarire ya iranga umuryango mpuzamahanga ndetse n’amategeko agenga imikorere mu gucunga amahoro”. Lt Col Gakuba aganira n’urubuga rwa Minisiteri y’ingabo.

Iyi myitozo yateguwe n’ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika zibarizwa mu gice cya Pacific, ku bufatanye n’igihugu cya Bangladesh cyari cyayakiriye.

Ingabo z’u Rwanda zikora akarasisi.
Ingabo zanatojwe kurinda imodoka z’ubutabazi

 

Abasirikare bakuru bari bayoboye ingabo z’u Rwanda muri iyi myitozo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger