AmakuruPolitiki

Ingabo z’u Burundi zakoze mu nyeshyamba za FLN zirwanya u Rwanda

Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zakozanyijeho n’inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda, birangira abantu icumi bahasize ubuzima abandi barakomereka bikomeye.

Ibi byabereye mu ishyamba rya Kibira rifatanye n’irya Nyungwe ryo mu Rwanda muri komini Mabayi aha ni mu ntara ya Cibitoki, mu majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Burundi.

Abantu icumi barapfuye abandi benshi barakomereka mu mirwano hagati y’abasirikare n’inyeshyamba bavuga Kinyarwanda, mu gasozi ka Kibira, muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi).



Imirwano ikaze yabaye mu minsi itatu ishize ku misozi ya Rutorero na Gafumbeti mu gace ka Butahana ko muri komini ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu. Iyi mirwano yahitanye abantu icumi abandi umunani bo kuruhande rw’inyeshyamba barakomereka.

Nkuko byemezwa n’ingabo z’u Burundi kuri iki cyumweru nimugoroba, inyeshyamba za FLN zagaruriwe muri metero nkeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Iyi mirambo rero biragaragara ko ari inyeshyamba za FLN, zishwe n’ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka.

Bagaragaza kandi ko izi nyeshyamba za FLN zimaze igihe kinini zarashinze ibirindiro ku musozi wa Kibira ku ruhande rw’u Burundi muri Komini ya Mabayi na Bukinanyana iherereye mu Ntara ya Cibitoke aho baba bashaka kwinjira mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger