AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ingabo za Leta ya DRC zafatiye umurwanyi ukomeye wa FDLR mu mujyi wa Goma

Nyuma y’urugamba rukomeye rukomeje kugabwa n’ingabo za Leta ya  DR Congo rugamije guhashya imitwe y’inyeshyamba ikambitse mu mashyamba atandukanye ari muri iki gihugu, Ingabo za DRC zimenyesha ko ku bufatanye n’abaturage bo mu gace ka Ndosho mu mujyi wa Goma bafashe umurwanyi ukomeye wo mu mutwe wa FDLR.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira ku wa kabiri nibwo Ingabo za DR Congo zatangaje ko mu zafashe Nshimiyimana Asifiwe Manudi wari mu bayobozi b’umutwe wa FDLR muri Kivu ya ruguru.

Kuva mu mpera y’ukwezi kwa 10, ingabo za DR Congo zatangiye ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara za Kivu y’Epfo n’iya ruguru.

Major Ndjike Kaiko umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC ko izi ngabo ziri gukora ibitero byimbitse ku mitwe iri muri aka karere n’abari mu mashyamba y’ibirunga.

Ati: “Niyo mpamvu bamwe muri bo batangiye kuva aho bari bihishe bakajya mu mijyi bihishahisha, iki ni ikimenyetso cyabyo ariko ingabo zacu zahise zimufata”.

Major Kaiko avuga ko uyu murwanyi wafashwe ari umuntu ukomeye kuko ngo yari umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zihariye z’abakomando wa FDLR.

Mu kwezi gushize, izi ngabo za DR Congo zamenyesheje ko ziciye mu mirwano Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa wari mu bayobozi (commandant) mu mutwe wa FDLR.

Ntacyo FDLR yari yatangaza ku mugaragaro kuri aya makuru mashya ndetse no ku iyicwa rya Musabyimana.

Mu kwezi kwa cyenda mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru izi ngabo za Congo zagabye igitero ku muyobozi wa gisirikare w’umutwe wa FDLR Jenerali Sylvestre Mudacumura ziramuhitana.

Mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 40 nk’uko byatangajwe na raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye mu ntangiriro za 2018.

Iyi mitwe irimo igizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda hamwe n’imitwe y’Abanyecongo yiganjemo iyitwa Mai-Mai. Yose ishinjwa guhungabanya umutekano wa rubanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger