AmakuruImyidagaduro

Indirimbo ya Nyakwigendera Jay Polly yakoze amateka akomeye

Indirimbo ya nyakwigendera Jay Polly yakoranye na Marina yise “Umusaraba wa Joshua”yabaye indirimbo ya kabiri y’umuraperi nyarwanda yujuje miliyoni y’abayirebye nubwo uyu muraperi atakiri ku Isi.

Hashize amezi atanu inkingi ya mwamba muri Hip Hop nyarwanda Tuyishime Joshua wari waramamaye nka Jay Polly yitabye Imana kuko hari taliki 02 Nzeri 2021 ubwo inkuru mbi yakwiraga igihugu cyose ivuga ko uyu muraperi yavuye mu mwuka w’abazima. Yazize ubwoko bw’inzoga zinyobwa n’imfungwa aho yari amaze amezi afungiye muri gereza ya Mageragere azira gukekwaho ikoresha ry’ibiyobyabwenge.

Kuri ubu indirimbo y’uyu Jay Polly yakoranye na Marina bise “Umusaraba wa Joshua” yujuje miliyoni y’abayirebye kuri Youtube. Iba indirimbo ya kabiri y’umuraperi mu Rwanda ibikoze nyuma ya “Bambe” ya Papa Cyangwe na Social Mula.

Iyi ndirimbo yari indirimbo ifite igisobanuro kinini kuri Jay Polly kuko yayisohoye afunguwe kandi yaririmbaga inkuru mpamo y’ibyo yaciyemo guhera afunzwe azira gukubita umugore we ndetse anaririmba ubuzima yaciyemo ubwo yari muri gereza.

Iyi ndirimbo kandi ibikoze iciye kuri Amakosi ya Ish Kevin yari iyiri imbere mbere y’uko Jay Polly yitaba Imana. Iyi ndirimbo yasohotse taliki 03 Gashyantare 2019 ubwo Jay Polly yabarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger