Imyidagaduro

Indirimbo ya Jay Plly na Davido igeze he ikorwa ?

Davido yageze mu Rwanda ku wa gatanu tariki ya 02 Werurwe 2018 , icyo gihe  Davido yavuze ko Jay Polly ari inshuti ye mu bahanzi ba hano mu Rwanda ndetse ubwo yari mu gitaramo yakoreye hano i Kigali ahamagara Jay Polly bararirimbana maze Jay Polly ahita atangaza ko bagiye gukorana indirimbo.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Davido yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru, aha yavuze ko mu Rwanda ahafite inshuti y’umuhanzi witwa Jay Polly, abantu baratunguwe bikomeye ariko Davido aza no kubigaragariza mu gitaramo yakoreye i Kigali.

Ubusanzwe iyo ndirimbo yari gukorwa ku cyumweru ariko bitewe n’umunaniro Davido yavugaga ko yakuye mu gitaramo yakoreye muri Parikingi ya Stade Amahoro ku wa 03 Werurwe 2018, ntabwo byashobotse maze babyimurira undi munsi yewe ntanubwo bagiriye muri sitidiyo rimwe ahubwo nkuko Jay Polly yabitangaje ngo bagiye bajyayo umwe umwe.

Indirimbo ya Davido na Jay Polly bayise “I Beg”,  Jay Polly aherutse gutangaza ko iri gukorwa ndetse ikaba igeze kure ikorwa na Producer Pastor P kuko ibyo Jay Polly azaririmba muri iyi ndirimbo byamaze gukorwa ndetse ngo nibyo Davido azaririmba muri iyi ndirimbo byarakozwe ngo igisigaye ni amashusho yiyi ndirimbo ngo agomba gufatirwa i Lagos muri Nigeriya.

Jay Polly na Davido bahoberana

Iyi ndirimbo ishobora kuba itarakozwe

Iyi ndirimbo ya Jay Polly na Davido ishobora kuba itarakozwe , Davido akaba yaragiye idakozwe gusa bikaba biri aho ngaho gusa , amakuru yizewe dufite avuga ko iyi ndirimbo itigeze ikorwa ahubwo ko ari uburyo bwo kubishyira mu itangazamakuru gusa dore ko Davido atigeze agaragaza ko ari gukorana indirimbo na Jay Polly kandi nyamara ubwo yari i Kinshasa mu bitaramo bye bypo kuzenguruka Afurika yise 30 Billion Tour yagaragaje ko ari gukorana indirimbo na Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi Olamide.

Byagenze gute kugira ngo Jay Polly avuge ko agiye gukorana indirimbo na Davido

Uyu munya-Nigeriya ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yakoreyue i Kigali ku wa 03 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro,  yahamagaye Jay Polly maze abwira abari bacyitabiriye ko ari inshuti ye, Jay nawe yuriye ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane muri iki gihugu “Ku musenyi” ndetse na Davido yageragezaga gufasha Jay Polly asubiramo ati “Ku musenyi”. Jay Polly arangije yashimiye cyane Davido ndetse anatangaza ko bagiye gukora ikintu gikomeye kuva i Kigali kugera i Lagos muri Nigeriya.

Igikomeye rero Jay Polly yavugaga nta kindi ni indirimbo Jay Polly avuga ko bakoranye yitwa “i Beg” ndetse ngo  ikaba  yararangiye gukorwa mu buryo bw’amajwi na Producer Pastor P  igisigaye ni Video y’indirimbo izakorerwa muri Nigeriya  nkuko Jay Polly abitangaza.

Jay Polly na Davido bahuye ryari?

Jay Polly na Davido bamenyanye guhera mu 2014, icyo gihe Davido yari yaje mu Rwanda mu gitaramo yari aje kuhakorera ,  bahamagaye Jay Polly ku rubyiniro maze akihagera abantu baramwishimira bikomeye dore ko yari mu bahanzi bakunzwe cyane muri icyo gihe maze Davido aratungurwa yifuza kumenya uwo muntu ufite abafana benshi gutyo niko kumenyana gutyo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger