AmakuruUtuntu Nutundi

Indege ya Air Niugini yayobye ikibuga igwa mu nyanja ya Pasifika. (+AMAFOTO)

Indege ya kompanyi itwara abagenzi Air Niugini yayobye ikibuga igwa ku gasozi kagufi ko mu nyanja ya Pasifika nyuma yo guhusha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Chuuk mu birwa bya Micronesia yagombaga kugwaho.

Iyi ndege yavaga ku kirwa cya Pohnpei muri Micronesia yerekeza mu mujyi wa Port Moresby, umurwa mukuru wa Papua New Guinea, yari yabanje guhagaraga gato ku kirwa cya Weno cyo muri Micronesia.

Kompanyi yizi ndege za Air Niugini yo yatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yaguye mu nyanja nyuma yuko ihushije gato inzira yayo yo kugwamo kubera ikirere cyari kimeze nabi cyarimo umuyaga mwinshi uvanze n’imvura.

Gusa kubwa mahirwe abaturage bo muri ako gace bahise batabara amazi indege itararengerwa n’amazi , baje bitwaje ubwato buto 20 bajya gufasha mu kurokora abagenzi 36 n’abakozi b’iyo kompanyi y’indege 11 bari bayirimo kuri uru rigendo.

Bill Jaynes, umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege, yabwiye abanyamakuru ko atigeze amenya ibyabaye kuko yari aziko indege yaguye  neza ntakibazo atungurwa no kubona amazi yinjira mu ndege.

Yagize  ati “Natekerezaga ko indege yaguye neza nuko ni bwo narebaga ku ruhande mbona umwenge mu rubavu rw’indege amazi ari kwinjira mu ndege. Nuko ndatekereza nti, uku si ko ubusanzwe biba bigomba kugenda. Mu cyumba cy’abadereva b’indege, amazi yari yinjiye agera nko mu rucyenyerero ubwo abatabazi bahageraga”

Dogiteri James Yaingeluo ukora ku bitaro bya leta bya Chuuk State Hospital, biri hafi yaho iyi mpanuka yabereye , yabwiye BBC ko  bamwe mu bagenzi bavunitse mu matako kubera akavuyo bagize bashaka gusohoka, kandi  bishoboka ko bazajyanwa kuvurirwa ahandi hatari ku kirwa.

Kuri ubu abashinzwe iki kibuga cy’indege bavuga ko hagiye gutangizwa iperereza ngo harebwe impamvu nyir’izina yateye iyi mpanuka,

Twitter
WhatsApp
FbMessenger