AmakuruAmakuru ashushyeCover StoryIkoranabuhangaUbukungu

Inama iri kubera mu Rwanda ya youthconnekt Africa summit yatangiye kuruyu wa gatatu

Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Africa rwahuriye mu nama ngarukamwaka ya youthconnekt ,mu rwego rwo kuberebera hamwe uburyo amahirwe  rufite yabyazwa umusaruro.

Iyi nama yatangiye kuruyu wa gatatu tariki 19 nyakanga ikazasozwa kuya 21 nyakanga 2017,igishyizwe imbere ni ukurebera hamwe uburyo amahirwe ahari yabyazwa umusaruro, urubyiruko rwa Africa rugakomeza kwiteza imbere rugutera ishoti ubushomeri.

Iyi nama izamara iminsi ibiri bitenijwe ko hazanatangwa igihembo ku mushinga w’ikoranabuhanaga uzahiga iyindi mu kuba ufite umwihariko wo kuba uzateza igihugu nyirawo akomokamo  imbere.

Uretse ibyo kandi bamwe mu byamamare bikomeye birimo na Jack Ma washinze komanyi ikomeye ikora ubucuruzi kuri murandasi azaganiriza uru rubyiruko rugera ku bihumbi bibiri Magana atanu rwahuriye I Kigali mu rwego rwo gushaka ibisubizo bihamye byatuma rwiteza imbere.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama hibanzwe cyane ku buryo bwo guhanga imiyoboboro ihamye y’itumanaho hagati yabari baje bahagarariye ibihugu byabo byose bya Africa,kuruyu munsi tariki 20 nyakanga 2017 iyi nama nibwo yatangiye ku mugaragaro ndetse byitezwe ko abantu batandukanye baratanga ibiganiro kugeza mu masaha ya ni mugoroba.

Kuba Africa ariwo mugabane wiganjemo urubyiruko kurusha iyindi bifatwa nka kimwe mu bituma urubyirukorukomeje kubura akazi  ,gusa nanone abareba kure bakavuga ko ari amahirwe kuko urubyiruko arirwo mbaraga z’uyu mugabane kandi kuba uyu mubare w’urubyiruko ari munini inzobere zivuga ko aya yakabaye amahirwe atagereranywa aho kuba imbogamizi yo gutuma iterambere ridindira.

Izi nzobere zemeza ko umubare w’urubyiruko rubarizwa ku mugabane  wa Africa usaga miliyoni 225, uyu mubare ukaba wiganje hagati yabafite hagati y’imyaka 15-24 .ibi bikaba bihita bituma uyu mugabane uwa mbere wiganjemo urubyiruko ku isi yose.

Abateguye iyi nama ya youthconnekt bemeza ko bimwe mu bituma ubushomeri bukomeza kugariza urubyiruko rwo muri Africa ari zimwe mu mbogamizi zirimo ubushobozi buke bwo kubasha kujya mu mashuri .

Iyi nama irimo abantu batandukanye bafite amazina yubashywe muri Africa ndetse no ku isi barimo umuherwe Tonny Elumelu,umuhanzi w’umunyamerika akaba n’umushabitsi Akon,umuherwe w’umushinnwa Jack Ma,uhagarariye Banki nyafurika itsura amajyambere [AFDB]  Adesina Akinwumi ndetse n’umunyarwanda wahoze ayobora AFDB Dr Donald Kaberuka.

Muriyi nama hazagaragazwa bamwe mu bahize abandi mu mishanga yabo ifitiye umuryango w’igihugu bakomokamo akamaro  ndetse baterwe inkunga ,bakurikirannwe bahabwa amahugurwa mu buryo bazakomeza gutera imbere no guteza imbere aho bakomoka kugira ngo Africa ikomeze kwiteza imbere.

Youthconnekt yatangijwe muri 2012 ku gitekerezo cya  minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga  na leta y’u Rwanda ikaba iterwa inkunga na one UN Rwanda.

Kuirikira live youth coonnekt Africa summit

Twitter
WhatsApp
FbMessenger