AmakuruInkuru z'amahanga

Imyigaragambyo kuri ‘pension’ yahagaritse ubuzima muri France

Imyigaragambyo yabangamiye bikomeye amashuri n’ibijyanye n’ingendo no gutwara abantu mu Bufaransa.

Abakozi barakajwe no guhatirwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bitaba ibyo bagahabwa amafaranga y’imperekeza y’izabukuru agabanyije.

Abapolisi, abanyamategeko n’abakozi bo mu bitaro no ku bibuga by’indege bifatanyije n’abakozi bo mu rwego rwo gutwara abantu n’abakozi bo mu mashuri, mu rugendo rushobora kwitabirwa n’ababarirwa muri za miliyoni.

Iyi myigaragambyo ni yo ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi mu Bufaransa mu myaka myinshi yari ishize.

Yemejwe n’amashyirahamwe aharanira inyungu z’abakozi atishimiye gahunda za Perezida Emmanuel Macron zijyanye no gutanga ‘pension’ mu buryo bugiye butandukanye.

Abategetsi bavuga ko bamaze igihe bagerageza gushyiraho uburyo bwo gukemura uko kutumvikana nkuko Ikinyamakuru Leo Monde cyo mu bufaransa cyabitangaje. Iminsi igiye gukurikiraho igiye kuba ikizamini gikomeye ku mukuru w’igihugu ku bijyanye n’uburyo arakemura iki kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger