AmakuruPolitiki

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Burundi

Inama yahuje abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) i Bujumbura yategetse “impande zose” ziri mu mirwano muri DR Congo “guhagarika imirwano”.

Ni imyanzuro isa n’iyari imaze igihe ifashwe, gusa igikenewe cyanasabwe ni ubushake bw’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Inama yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye Evariste, w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo, Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri Deng Alor Kuol wa Sudan y’Epfo wahagariye Perezida Salva Kiir.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama ryasohowe n’ibiro bya perezida w’u Burundi, ntirivuga by’umwihariko umutwe runaka, ahubwo ritegeka “gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga”.

Mu ntambara iri mu ntara ya Kivu ya ruguru, leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali kohereza ingabo n’ibikoresho ku ruhande rw’umutwe wa M23, ikavuga ko iyi ari intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo.

Inkuru yabanje

Perezida Kagame yageze mu Burundi mu nama yiga ku bibazo bya DRCongo(Amafoto)


Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Congo zirwana zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba zitandukanye zirimo na FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse n’abacancuro bo mu bihugu by’iburayi.

Inama y’abo bakuru b’ibihugu bya EAC ivuga ko aya makimbirane ari “ikibazo cy’akarere cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.

Iyi nama yategetse ko abakuru b’ingabo b’ibihugu by’akarere “bazahura mu cyumweru kimwe bashyireho gahunda nshya” yo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Bujumbura.

Utazayubahiriza ngo “azaregerwa ukuriye iyi nama” nawe “ahite abiganiraho n’abayigize”.

Ibyemezo by’iyi nama ntibitandukanye cyane n’ibyagiye bifatirwa mu biganiro by’i Nairobi, n’i Luanda ariko kugeza ubu bisa n’ibitarubahirijwe ngo bitange umusaruro ukenewe – guhagarika amakimbirane.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inama ya Bujumbura nicyo cyo gutega amaso, cyane cyane umwanzuro wo guhagarika imirwano.

Imirwano imaze hafi umwaka yubuye hagati ya M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga ibihumbi 400 bava mu byabo muri Rutshuru na Masisi. Umubare w’abasivile bishwe ntabwo uzwi neza.

Imiryango ifasha ivuga ko abantu ibihumbi bari mu nkambi hafi y’umujyi wa Goma, mu mashuri no ku nsengero bariho mu buzima bubi bikabije kandi bakeneye ubufasha bwihutirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger