AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yageze mu Burundi mu nama yiga ku bibazo bya DRCongo(Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamaze kugera mu Burundi aho yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) biga uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo.

Harabura Perezida Felix Tshisekedi na Salva Kiir,mu bayobozi b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba bagomba kwiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, bagafata n’izindi ngamba.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi,Ntare Rushatsi, byemeje ko Perezida Paul Kagame, yageze muri kiriya gihugu, akaba yakiriwe n’intore z’i Burundi, n’Abayobozi batandukanye ku kibuga cy’indege kitiriwe Melchior Ndadaye.

Uretse Perezida Kagame,mugenzi we William Ruto, Perezida wa Kenya,Yoweri Museveni wa Uganda na Madamu Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania nabo bageze i Bujumbura mu nama ya 20 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere yiga ku mutekano muke muri Congo.

Isi n’Abaturage b’Akarere bategereje ijambo ryiza, ku kuba imbunda mu Burasirazuba bwa Congo zaceceka, abaturage bakabaho mu mudendezo, ibihugu by’u Rwanda na Congo bikunga ubumwe, amahoro agasagamba.

Kuba Perezida Paul Kagame yagiye mu Burundi ni indi ntambwe nshya mu mubano w’ibihugu byombi,kuko ataherukaga muri iki gihugu.

Hari imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi, ibintu kandi byarushijeho kumera nabi ku baturage ibihumbi bahunga ingo zabo, n’abasenyerwa kubera iyi mirwano.

Hagati aho mu mirwano yabaye muri iki cyumweru inyeshyamba za M23 zigaruriye ibindi bice bitandukanye muri teritwari ya Masisi, umuvugizi wazo avuga batari kure y’umujyi muto wa Sake uri ku ntera ya 25km mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza “ibiganiro bitaziguye” na leta ya Tshisekedi kugira ngo barangize aya makimbirane mu mahoro.

Perezida Tshisekedi na Kagame baheruka guhura umwaka ushize kuri iki kibazo, ariko nta musaruro ugaragara wavuyemo urebye uko ibintu byifashe ubu.

Muri iki gihe Tshisekedi yashyize ingufu mu kumvisha amahanga ko DR Congo yatewe n’u Rwanda akayasaba kurufatira ibihano.

Gusa ibiganiro bya bombi buri gihe biba bitanga ikizere cyo guhindura ibintu.

Ni ubwa mbere aba bategetsi bagiye guhurira i Bujumbura kuri iki kibazo, hano Tshisekedi ashobora gusaba Kagame guhagarika gufasha M23, nk’uko abimushinja.

Kagame nawe ashobora kumusaba gukemura ikibazo cya FDLR, kwita ku kibazo cy’ihohoterwa ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi, gitera ubuhunzi kuri bo, ari nacyo M23 ivuga ko ariwo muzi w’aya makimbirane.

Aba bombi mu gihe bateranira hagati ya ba Perezida Ruto, Samia Suluhu, Ndayishimiye na Museveni – bagomba kuba bazi neza iby’aya makimbirane – birashoboka ko ibiganiro bishobora gutanga umusaruro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger