AmakuruImyidagaduro

Imyambarire no kubika Telefone mu ikariso by’umukunzi mushya wa Kanye West birigutigisa murandasi(Amafoto)

Ni mu mafoto yashyizwe hanze n’umuhanzi w’imideli Mowalola Ogunlesi usanzwe akorana n’umuraperi Kanye West Ye mu guhanga imyambaro n’inkweto by’uruganda rwe Yeezy.

Muri aya mafoto yavugishije benshi, Bianca Censori yari yambaye hafi ubusa uretse akenda gato gatwikiriye mu gituza he, ndetse n’inkweto zo mu bwoko bwa ‘Boot Heels’ zizamuye kumaguru zikanahisha amatako ye.

PageSix yatangaje ko icyavugishije abantu ari uko inyuma he ntamwambora namba yari yambaye uretse akenda gakoze mu kimenyetso cy’umusaraba yambaye nk’umwenda w’imbere.

Ibi byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko imyambarire ya Bianca Censori isuzugura imyemerere ya gikirisitu kuko yakoresheje ikimenyetso cy’umusaraba mu buryo butemewe.

Ni mu gihe abandi bibazaga impamvu Kanye West Ye yaba yaretse umugore we ngo yambare gutya kandi we yiyita umukirisitu dore ko akirukumwe na Kim Kardashian yigeze kumusaba kutongera kwambara imyenda igaragaza imiterere ye kuko yavugaga ko ataribyo Imana ikunda.

Kugeza ubu amafoto ya Bianca Censori akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ari nako atavugwaho rumwe cyane cyane mu bafite imyemerere ya gikirisutu bavuga ko ikimenyetso cy’umusaraba cyakoreshejwe ari agasuzuguro.

Imyambarire y’umugore wa Kanye West ntiri kuvugwaho rumwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger